Nyanza: Ba ntahonikora baratabaza Leta ko yabagoboka ikabaha ibyo kubatunga muri iki gihe basabwa kuguma mungo zabo.

13,068
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza batunzwe no guca inshuro batewe impungenge n’ingamba nshya zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus


Nk’uko tubikesha Itangazo rya Dr Édouard Ngirente ministre w’intebe yatangaje ibyemezo bishya byafashwe bigomba gukurikizwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri kuva muri ijoro ry’ejo ku wa gatandatu, ibyo birimo ko:
Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, kereka abagiye guhaha, kugura ibiribwa, kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga serivisi
Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bagomba gukorera mu ngo zabo.

Ngo Kereka abatanga serivisi zikenewe cyane. Imipaka irafunzwe. Kereka ku bwikorezi bw’ibiribwa n’Abanyarwanda bataha mu gihugu, na bo bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14 ahabugenewe, ingendo hagati y’imijyi n’uturere ntabwo zemewe, kereka ku mpamvu z’ubuzima cyangwa serivisi zikomeye ndetse n’ubwikorezi bw’ibiribwa.
Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi birafunzwe, kereka ahacururizwa imiti, ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibitaro,
Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu mu kubigeza ku bandi
Utubari (bars) twose turafunzwe, restaurants na café, zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo kurya zibasanze aho bari.

Ibyemezo bikubiye muri iri tangazo byahise bitangira gukurikizwa bikimara gutangazwa mu ijoro ryacyeye I saa 11h59 bwagiye gucya Police yageze mu mihanda igatangira buri wese ugenda bakamubaza iyo agiye guhaha, bakumva impamvu atanga zitumvikana bakamusubiza mu rugo. Umunyamakuru w’indorerwamo.com ukorera mu karere ka Nyanza wabashije kuganira n’abaturage bamubwiye ko bafite ubwoba bw’uko inzara nayo itaboroheye, ngo kuko izi ngamba zafashwe zirakomeye cyane bitewe n’uko hari abaryaga ari uko bavuye guca inshuro, ngo ibi nabyo bikaba byazateza izindi ngaruka kurundi ruhande, batangaga n’ingero bati: Akazi kahagaze. Abanyonzi, Abamotari, Abakarani, Abatayeli, nabandi ntabashije kurondora Bose bagiye mungo zabo, ntabyo kurya bihagije biteguye, hari n’ababa mu mazu bakodesha bagomba kuzishyura ukwezi gushize kandi batakoze. Ngo ubwo rero Leta nigire n’ingamba ifata Ku kibazo cy’ubushomeri n’inzara byatejwe n’ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo, ngo kuko n’abahunitse ibyo kurya ngo mu gihe gito baraba babuzwa umutekano n’abashonje.
Gusa abahanga bavuga ko ibyemezo nk’ibi ari ingenzi mu gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara, ndetse byafashwe mu bihugu bimwe mu Burayi, leta zimwe muri Amerika n’ibihugu bimwe muri Afurika ya ruguru.
Ku rubuga rwa Facebook rwa BBC Gahuzamiryango, hatanzwe ibitekerezo bitandukanye kuri izo ngamba nshya, hari abazishima n’abazinenga.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko kugeza ubu abantu 19 ari bo bamaze gusangamo iyi ndwara mu Rwanda, benshi muri bo bahageze bavuye mu mahanga.

Mu bice bimwe byo mu mujyi wa Kigali aho BBC kugera kuri iki cyumweru, bigaragara ko izo ngamba nshya za leta y’u Rwanda zatangiye gushyirwa mu bikorwa.

NI IKI LETA ITEGANIRIZA ABATURAGE BA NTAHONIKORA BARYA ARI UKO BIRIWE BAKORA

Mu kiganiro ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Pr SHYAKA ANASTASE yahaye Radio na TV by’igihugu mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, yavuze ko icyo kiciro cy’abaturage nacyo cyatekerejweho, yavuze ko Leta igomba gushaka uko ibagenza itazasanga yabarinze Coronavirus ariko bakicwa n’inzara, Pr SHYAKA yirinze kuvuga uburyo bizakorwa n’ingano y’icyo bazahabwa.

Ministeri y’ubuzima ikomeje gushishikariza abaturage kunoza isuku nona kubahiriza amabwirizwa yose bahabwa na ministeri ndetse buri wese akagifata nk’ikibazo kimureba. Ingamba nshya zafashwe zizamara iminsi 15 uhereye none kuwa 22 Werurwe.

Comments are closed.