Nyarugenge: Umufundi yahanutse kuri etaji ahita acika umugongo

7,674

Ntibaziyaremye Ferdinand w’imyaka 39 wubakaga ku nyubako ya La Bonne Adreese, ya Higiro Martin mu Mujyi wa kigali yahanutse ku nzu y’igorofa rya kabiri yikubita hasi abanza umugongo, ahita ajya muri koma.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Gashyantare 2022, mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru avuga ko ibyo bikimara kuba yihutanywe kwa muganga na Ambulance, imugeza ku Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge kugira ngo ubuzima bwe butabarwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricicie yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nawe aya makuru yayamenye akihutira kujyayo kugira ngo uriya muturage atabarwe hakiri kare.

Ati “Twabimenye nanagiyeyo, yari arimo kubaka ahanuka ku gikwa maze yikubita hasi ariko yajyanywe kwa muganga.”

Murekatete yasabye abantu bubakisha inzu kujya bafata ubwishingizi.

Ati “Icya mbere ni ukureba ko bari mu bwishingizi, impanuka nk’iriya iyo ibaye, iyo bari mu bwishingizi (Assurance ) irabikurikirana.”

Amakuru avuga ko uyu mugabo icyateye impanuka, ari uko yari yicaye ku mbaho kuri etaji ya kabiri, maze zaracika, ahita amanuka ubwo agwa hasi.

Comments are closed.