Amb. Vrooman wakunzwe cyane mu Rwanda yasezeye ku Banyarwanda

6,816
Kwibuka30
UNITED STATES/MOZAMBIQUE : Peter Vrooman cements ties with Kagame in prep  for post as US ambassador to Maputo

Ku Cyumweru taliki 13 Gashyantare 2022, Peter Hendrick Vrooman wari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda (USA) ni  bwo azerekeza i Maputo aho agiye guhagararira inyungu z’Igihugu cye muri Mozambique.

Agaragaza imbamutima nyinshi, Amb. Vrooman yasezeye ku Banyarwanda agira ati: “Nyuma y’imyaka hafi ine, igihe kirageze ngo nsezere ku Banyarwanda. Byari iby’icyubahiro gikomeye kuba Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda.”

Mu butumwa bugufi bw’amashusho yatangaje mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Amb. Vrooman yasobanuye byinshi mu bizatuma akumbura u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ukurikije uko Abanyarwanda bagaragaje uburyo batewe agahinda no kuba uyu mugabo wakundaga u Rwanda n’umuco warwo, hari benshi mu batifuzaga ko yagenda ariko ku bw’ubutumwa yahawe n’Igihugu cye bamusezeyeho banamwifuriza kuzagirwa n’inshingano nshya agiye gutangira.

Abenshi bamushimiye ko igihe cyose yamaze mu Rwanda yabaye umudipolomate w’intangarugero, yibanda ku kwisanisha n’abenegihugu aho bamukundiraga imbaraga yashyize mu kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse akaba atarigeze aterwa ipfunwe no kuruvuga uko ashoboye kose.

Uwitwa Petience Gatera Mutesi yagize ati: “Murabeho Ambassador. Wakunze u Rwanda na rwo ruragukunda, mwarakoze kwisanga mu rwatubyaye. Tubifurije ineza n’amahirwe muri Maputo.”

Amb. Vrooman yavuze ko Ikinyarwanda cyamufashije kurushaho kumenya abaturage n’umuco w’u Rwanda, aboneraho gushimira Ikigo cy’Abanyamerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), byafatanyije kugeza miliyoni z’ibitabo mu mashuri atandukanye mu Gihugu.

Yavuze ko mu bitabo byakwirakwijwe muri ubwo bufatanye harimo ibitabo bifasha abatabona ndetse n’inkoranyamagambo yo mu rurimi rw’amarenga.

Kwibuka30

Yakomeje agira ati: “Nishimiye ko Abanyarwanda n’Abanyamerika twageze kuri byinshi mu rwego rw’ubuzima rusange. Urugero: mu kurwanya SIDA, gukumira Ebola, no gufatanya mu gikorwa cyo gukumira, kuvura no gukingira COVID-19.”

Yavuze ko u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakoranye umwete mu gushinga Urugaga rw’Abacuruzi b’Ababanyamerika mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ry’Amerika mu Rwanda.

Yongeyeho ko muri uru Rwanda rwiza asezeye azakumbura ibirunga birimo bine yazamutse ari byo Kalisimbi, Bisoke, Gahinga na Muhabura. Azakumbura kandi n’ingagi zo mu misozi harimo n’iyo yise Intarutwa mu muhango wo Kwita Izina wabaye mu mwaka wa 2018.

Ati: “Nzakumbura imisozi y’u Rwanda cyane cyane Bumbogo, Nduba, Rebero na Jali. Natwaye igare ibilometero birenga 6,000 hafi mu Turere twose, buri gihe mbifashijwemo n’Abanyarwanda. Nzanakumbura amagambo meza nka courage, komera, siporo ndetse na Tour du Rwanda itaha. Ku Cyumweru nzajya i Maputo kuba Ambasaderi w’Amerika muri Mozambique. Murabeho ni ah’ubutaha.”

 Amb. Vrooman yasezeye Abanyarwanda muri rusange nyuma y’aho taliki ya 24 yari yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na we amusezeraho.

Amb. Vrooman yakoze inshingano zo guhagararira inyungu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda guhera taliki 30 Ukwakira 2017 ubwo yahabwaga inshingano n’uwari Perezida w’icyo Gihugu Donald J. Trump.

Igihe yamaze mu Rwanda, yakunzwe na benshi cyane ko ari mu badipolomate bashyize imbaraga nyinshi mu kwiga no kwimenyereza umuco nyarwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda. Uyu mugabo usanzwe azi kuvuga neza indimi eshatu ari zo Icyongereza, Igifaransa n’Icyarabu, mu myaka igera kuri itanu amaze mu Rwanda yongeyeho n’ururimi gakondo rw’Abanyarwanda.

Peter H. Vrooman yarahijwe nka ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ku italiki 26 Werurwe 2018, nyuma yo kwemezwa na Sena taliki ya 15 Gashyantare muri uwo mwaka.

Comments are closed.