Umufaransa wavumbuye virus itera SIDA yitabye Imana ku myaka 89

5,392
Kwibuka30
Luc Montagnier, Prix Nobel de médecine, s'éteint à 89 ans | Radio-Canada.ca

Luc Montagnier, umuhanga mu bya virus w’Umufaransa wemejwe ko yafatanyije kuvumbura human immunodeficiency virus (HIV), yapfuye afite imyaka 89.

Montagnier na mugenzi we mu 2008 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera akazi ke ko kwerekana virus yateraga indwara ya SIDA.

Yashimiwe akazi ke, ariko nyuma aza kunengwa kubera ibyo yavuze bidashingiye kuri siyanse ku ndwara za ‘autisme’ na Covid-19.

Ikinyamakuru FranceSoir kivuga ko yapfuye kuwa kabiri i Neuilly-sur-Seine “agaragiwe n’abana be”.

Montagnier yatangiye gukora kuri iriya virus mu ntangiriro y’imyaka ya 1980 mu kigo cy’ubushakashatsi kidaharanira inyungu Institut Pasteur mu Bufaransa.

We n’ikipe ye – irimo Françoise Barré-Sinoussi baherewe rimwe igihembo cya Nobel mu buvuzi – basuzumye uduce duto twavanywe ku barwayi b’indwara nshya itari izwi.

Kwibuka30

Mu byo bafashe babashije kuvana virus ya HIV mu rugingo ruto cyane rwitwa ‘lymph node’ rubika abasirikare b’umubiri, batangaza ubuvumbuzi bwabo muri journal Science mu 1983.

Muri iyo journal nyine, umuhanga muri siyansi w’umunyamerika Robert Gallo nawe yatangaje ubuvumbuzi nk’ubwo, yemeza ko iyo virus ariyo itera Sida.

Impaka ku wavumbuye iyi virus mbere zari zikomeye mu myaka yakurikiyeho.

Mu 1991 Gallo yemeye ko virus yabonye yari yavuye muri Institut Pasteur mu mwaka wabanje, mu 2002 nibwo bombi bemeje ko ikipe ya Montagnier ari yo yavumbuye HIV, ariko Gallo ari we werekanye uruhare igira mu gutera Sida.

Gusa, ubwo Montagnier na Barré-Sinoussi bahabwaga igihembo cyitiriwe Nobel mu 2008 kubera akazi kabo – komite igitanga, mu buryo butavuzweho rumwe, ntiyigeze ikomoza kuri Robert Gallo.

Mu bihe bya vuba, Montagnier yateje impaka no kunengwa nyuma y’ibyo yatangaje bidashingiye kuri siyanse, ku mpamvu z’indwara ya ‘autisme’, nyuma no ku nkomoko ya Covid-19.

Uyu mugabo wavukiye mu mujyi wa Chabris hagati mu Bufaransa, yatangiye akazi k’ubushakashatsi muri siyanse i Paris mu 1995.

Yagiye muri Institut Pasteur mu 1972, nyuma y’akazi ke kuri HIV yakuriye icyo kigo mbere yo kujya muri Queens College, City University of New York mu 1997.

Comments are closed.