Nyuma y’amezi 2 gusa asezeye mu gipadiri, Bwana REBERO J.D’amascene yaraye asezeranye n’umugore imbere y’amategeko

10,375

Nyuma y’amezi abiri yonyine asezeye mu gipadiri, Bwana REBERO Jean D’amascene yasezeranye imbere y’ubutegetsi kuri uyu wa gatanu.

Padiri Rebero Jean Damascène wahoze ari umunyamabanga w’Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Musenyeri Rukamba Philippe, nyuma akaza gusezera mu gipadiri, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Karere ka Huye aho n’ubundi yakoreraga nk’umupadiri.

Rebero Jean Damascène wahoze abarizwa mu bapadiri ba Diyoseze ya Butare, yasezeye ku mirimo ye nk’Umusaseridoti yiyemeza kubaho nk’umulayiki usanzwe mu ntangiriro za Gicurasi 2020.

Padiri Rebero afite imyaka 37 y’amavuko yari Umupadiri wa 1042 ku rutonde rw’Abapadiri bose b’Abanyarwanda, yasezeranye gukorera Imana nk’Umusaseridoti iteka mu 2011.

REBERO yavuganye n’Umunyamakuru wa IGIHE natwe dukesha ino nkuru, ntiyashatse kugira byishi atangaza ku gusezerana kwe, cyangwa niba ateganya no kuzasezerana mu Kiriziya imbere y’Imana cyangwa se niba yahise abana n’umugore we.

REBERO ahisemo gukorera Imana afite umugore. Ku murongo wa telefoni, twashatse kubaza umugeni we uko gahunda ziteye niba koko bazasezerana imbere y’Imana, ariko atubwira ko twaba dutegereje tukazamenya ibizakurikira nyuma, gusa umwe mu bakobwa ba hafi b’umugore wa REBERO yatubwiye ko bashobora guhita babana kuko kiliziya gatolika idashobora kubasezeranya kandi REBERO ngo akaba yaranze kuba yajya gusezeranira mu rundi rusengero.

Comments are closed.