Nyuma y’Amezi 3 yari imaranye nawe, Rayon Sport isezereye uwari Umutoza wayo MARTINEZ

7,988
Kwibuka30

Ikipe ya Rayon Sport imaze gutandukana n’uwari umutoza wayo nyuma yo kunyagirwa na mukeba wayo APR FC

Amakuru yo gusezererwa k’uyu mutoza yashyizwe hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’ikipe ya Rayon Sport ndetse binemezwa na Prezida w’iyo kipe ikipe na benshi mu Rwanda.

Bwana Javier MARTINEZ ESPINOZA yaje mu ikipe ya Rayon Sport mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka akaba yari amaze amezi atatu gusa atoza ino kipe. Ku murongo wa Telefoni, umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport Bwana NKURUNZIZA J.PAUL yemeje ayo makuru, avuga ko.impamvu nyamukuru yatumye uwo mutoza asezererwa ari uko adakorana neza n’abamwungirije ngo babethe bahuriza hamwe mu mukino no mu gupanga ikipe. Bwana J.PAUL yakomeje avuga ko yakomeje kugirwa inama ku bijyanye na systeme y’umukino ariko akica amatwi.

Abajijwe ko umutoza ataba yasezerewe kubera gutsindwa na APR, Bwana MUNYAKAZI SADATE yavuze ko atariko bimeze ko ahubwo aruko uno mutoza yagiye agirwa inama kenshi mu mipangire y’ikipe ariko akanga. :”ni kenshi twamugiriye inama muri systeme ariko akabyanga, twamubwiye umukenyuro wa 4.3.3 itajya iduhira ariko aranga atwima amatwi, ibyo twabimubwiye mu mukino wa Sunrise na Etincelles arabyanga birangira dutaye amanota atari ngombwa…”

Kwibuka30

Ubuyobozi bw’ikipe bwatangaje ko bwiteguye guha bwana Javier MARTINEZ ibyo amategeko ateganya. Mu mikino y’igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda ikipe ya Rayon Sport isigaye ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, yatsinze imikino 9 mu mikino 15, yanganije imikino 4, itsindwa 2 mu gihe umukeba wayo ariwe APR itari yatsindwa umukino n’umwe. Kino gice cya mbere cya shampiyona gisize kimwe cya kabiri cy’abatoza basezerewe mu makipe yabo kubera umusaruro muke ibintu bitari bimenyerewe mu Rwanda.

Bamwe mu bazi iby’umupira bagiye bagira icyo babivugaho. Bwana KAZUNGU CLAVER umuvugizi wa APR yagize ati:”nta gitangaje ku ikipe nka Rayon Sport gusezerera umutoza mu gihe atayihaye ibyo yasabwaga, ku bwanjye yaratinze, ariko imbarutso yabaye ku gutsindwa ku mukino wayo na APR, ariko na mbere hose hari amanota Rayon Sport yagiye itakaza bidakwiye”

Issa Camarade umutoza wa Gicumbi FC ati:”niba ba Boss bawe bagusabye kugira icyo uhindura koko ugomba kugihindura, utabikoze noneho bikagaragara ko byateje ikibazo ugomba kubizira.”

Ikipe ya Rayon Sport ifite umukino wa gicuti na Mukura VS kuri uyu wa kabiri I Nyanza aho iyo kipe ikomoka, biteganijwe ko iri butozwe n’umutoza wungirije.

Leave A Reply

Your email address will not be published.