Urukiko rusubitse urubanza rwa SANKARA uregwa ibyaha 16 byose

8,051
Kwibuka30

Urugereko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibe rumaze gusubika urubanza rwa SANKARA

Kuri uyu munsi taliki ya 24 Ukuboza 2019 urugereko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibe ruherereye mu Karere ka Nyanza rwagombaga gutangira kuburanisha mu mizi urubanza ubushinjacyaha buregamo ibyaha 16 byose Bwana NSABIMANA CALLIXTE wiyise SANKARA akaba yari umuvugizi w’umutwe wa MRCD uyobowe na Rusesabagina, ariko iburana ntiryabaye kuko urukiko rwarusubitse kubera ko nyuma hagaragaye abantu bashinjwa ibyaha bifite aho bihurira n’ibya Callixte bityo rutegeka ko urwo rubanza rwimurirwa mu kwezi kwa Mutarama umwaka utaha wa 2020 ku italiki ya 17.

Kwibuka30

Ubwo SANKARA yaburanaga ifunga n’ifungurwa by’agateganyo yari yemeye bimwe mu byaha yashinjwaga avuga ko n’inyoni zo mu kirere zabimushinja, ndetse asaba imbabazi prezida n’Abanyarwanda ku byaha we ubwe yavuze ko yakoreye umuryango nyarwanda. Bwana CALLIXTE yumvikanye kenshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga yigamba ibitero byabaye mu Karere ka Nyaruguru bihitana ubuzima bw’abantu. NSABIMANA CALLIXTE ashinjwa ibyaha 16 byose, muribyo harimo kurema umutwe w’ingabo, kugambirira guhungabanya umutekano n’umudendezobya rubanda, iterabwoba, kurema umutwe w’iterabwoba ushingiye kuri politiki, kwangisha Leta mu bihugu by’amahanga, guhakana no gupfobya genocide yakorewe abatutsi, ubwicanyi, gutwikira abaturage,…

Icyicaro cy’urugereko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibirenga imbibe ruri mu Karere ka Nyanza

Bwana NSABIMANA CALLIXTE wihimbye Sankara, yavukiye mu Karere ka Nyanza, yumvikanye kenshi mu itangazamakuru yigamba ibitero byabaye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata bihitana ubuzima bw’abantu ndetse batwika n’amamodoka muri Nyungwe binyuze mu gutega amamodoka y’abagenzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.