Nyuma yo gusezera akazi kubera kwanga kwikingiza, Mwalimu Benjamin yongeye atakambira Akarere ngo asubire mu kazi

7,061
Nyabihu District - Wikipedia

Nyuma y’ukwezi asezeye akazi k’ubwarimu ku mpamvu zo kwanga gukingirwa Covid-19, mwalimu Benjamin yongeye yandikira Ubuyobozi bw’Akarere asaba kongera gusbizwa mu kazi.

Taliki ya 1 Ukuboza 2021 nibwo Bwana Ntirujyinama Benjamin wari umwalimu wo ku kigo cy’amashuli cya NGANZO, ikigo giherereye mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Rugera yandikiye umuyobozi w’Akarere amumenyesha ko asezeye mu kazi ke k’ubwarimu kubera kwanga kwiteza urushinge rwo kwikingira covid-19.

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa, Mwalimu Benjamin yongeye kwandikira ubuyobozi bw’akarere abutakambira ngo asubizwe mu kazi ke k’ubwalimu.

Mu rwandiko rwa Bwana Benjamin yandikiye Akarere kuri uyu wa 31 Ukuboza 2021 natwe dufitiye kopi, mwalimu Benjamin yavuze ko yari yasezeye mu kazi kubera ko ubushake bwo kwikingiza covid-19 butari bwaboneke, none bukaba bwari bumaze kuboneka, Benjamin yongeye kwibutsa Akarere ko nyuma y’uko ubushake bwo kwikingiza bubonekeye yahise abikora (yikingiza) taliki ya 30 Ukuboza 2021 ndetse yomeka kuri iyo baruwa ubutumwa bwa RBC bugaragaza ko yakingiwe, bityo rero akaba ari nayo mpamvu asaba gusubizwa mu kazi.

Mu minsi mike ishize hagaragaye bamwe mu balimu n’abarezi bahisemo gusezera akazi kabo kubera kwanga gukingirwa urukingo rwa covid-19, mu mpamvu bamwe batanze zari izijyanye n’imyemerere.

Twagerageje gushaka umuyobozi w’Akarere ngo atubwire niba koko Benjamin azemererwa gusubira mu kazi nyuma yo kwiyumvamo ubushake bwo gukingirwa, ariko ntitwabashije kumubona.

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda iri mu gikorwa cyo gukangurira abaturage kwikingiza byuzuye urukingo rwa covid-19 kandi ukirikije imibare yatanzwe n’inzego zibishinzwe, usanga ari igikorwa kiri gukorwa neza, ndetse benshi mu baturage bari kubyumva neza usibye bamwe na bamwe batarabyumva bikavugwa ko biterwa n’imyemerere cyangwa se amakuru y’ibihuha akunzwe gusakazwa n’abafite imyumvire itari myiza kuri urwo rukingo.

Image

Comments are closed.