Nyuma yo gushaka undi mugore, Alpha Blondy arashinjwa ubuhemu no gusezerana nta gatanya ahawe.

11,895

Umugore wa mbere wa Alpha Blondy uherutse gukora ubukwe n’umunya Tuniziya wamukoreraga, aramushinja ubuhemu n’ububeshyi mu gukora ubundi bukwe atatse gatanya.

Kuwa gatandatu taliki ya 22Gashyantare nibwo Bwana KONE SEYDOU wamenyekanye cyane mu njyana ya Raggae ku izina Rya ALPHA BLONDY yakoze ubukwe n’umugore wakoraga kuri Televiziyo ye witwa AELYSA DARAGI, ni ubukwe bwitabiriwe n’abanyacyubahiro benshi muri icyo gihugu ndetse na ministre w’umuco wo mu gihugu cya Senegal uwo mugabo w’umuherwe abarizwamo. Nyuma y’ubwo bukwe rero,, uwari umugore we wa mbere Umunya Koreya witwa RAN YOUNG HONG KONE yavuze ko Bwana Alpha BLONDY yakoze ubukwe bwa kabiri mu buhemu kuko atigeze asaba gatanya. RANG YOUNG yavuze ati:”Alpha Blondy yaranshutse ngo njye gusura umubyeyi wanjye uri muri Amerika maze ahita abona akanya ko gutegura ubukwe n’uwari inshoreke ye, nta gatanya yari afite, nta niyo yansabye, icyo nshaka ni uko anyumva gusa, simubujije kubana nuwo ashaka…” Usibye RAN YOUNG, umukobwa we witwa SOUKEINA KONE nawe ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati:”Data ntiyigeze assba gatanya mama, yahisemo kumubeshya, niba hari n’impapuro yerekanye zaba ari impimbano, nta gatanya yasabye, mama yakomeje kumubwira ko ashaka kugaruka undi ahinduza tike inshuro ebyiri zose ngo akunde atinde nawe ategure ubukwe bwe….”

Bwana Alpha BLONDY nyuma yo kumva ibyo ashinjwa n’uwari ukugore we, yagize icyo abivugaho abinyujije ku rukuta rwa Facebook, ati:”…nasabye Gatanya, na RAN ubwe arabizi, mfite uburenganzira bwo gukora ubuzima bwanjye kandi nta n’uwo ngomba ibisobanuro bw’uburyo ngomba kubikoramo. Imana ni urukundo, ihabwe icyubahiro”

Nyuma y’amasaha 48 gusa umukobwa we yongeye ashyira kuri Facebook ubundi butumwa bwababaje benshi, aho yagize ati:”…papa wasize icyuho gikomeye cyane mu muryango, ibyo nakwanditseho ubushize sinari ngambiriye kukwanduza muri rubanda, niba nagukomerekeje umbabarire, ariko igihe kizagera wishimire ibyo nakoze”

ALPHA BLONDY yamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika mu njyana ya Ragae, yigaruriye imitima ya benshi kubera ubuhanga bwe mu miririmbire n’imyandikire, kuri ubu ni umuherwe mu gihugu cya Cote d’ivoire aho afite ibikorwa byinshi bimwinjiriza akayabo.

Comments are closed.