Nyuma yo gushyira hanze amabanga ye y’urukundo, Ariel Ways atangaje ko imbuga nkoranyambaga ze zigiye kujya zigengwa n’abazishinzwe

10,770
May be an image of 1 person

Nyuma y’aho ashyiriye hanze amabanga ye n’uwari umukuzi we bamwe bakamunenga, umuhanzi Ariel ways amaze gutangaza ko atazongera gukoresha imbuga nkoranyambaga ze.

Imwe mu nkuru zavuzwe zikanandikwa cyane mu ruhando rw’imyidagaduro hano mu Rwandaa ni inkuru z’umukobwa uzwi cyane mu ruhando rwa Muzika Ariel Ways washyize kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu taliki ya 5 Mutarama 2022 amabanga ye yose ajyanye n’ibiganiro yagiranaga na JUNO Kizigenza byavugwaga ko batandukanye.

Nyuma y’icyo gikorwa, benshi banenze uno mwali, ndetse bamwe bakavuga ko atari ikibazo cy’ubwana ko ahubwo ari uguhubuka bisanzwe biranga ubuzima bwe.

Uwitwa Janot Dada ati:”Uno mwana arahubuka, ntazi ikigomba kuvugwa n’ikitagomba kuvugwa, ni umwana mu mutwe”

Anipha Dede ati:”…si ikibazo cy’imyaka kuko jye ubwanjye twariganye, ni umukobwa uhubuka, muri make ari hanze wese, ntagira imbere mu gikari, ikindi kandi mbona Ariel arushye rwose…”

Nyuma y’aho benshi bagize icyo bamuvugaho, ariko benshi bagahuriza kukuba nawe ubwe atazi kwiyobora, Ariel Ways amaze gutangaza ko guhera none, imbuga nkoranyambaga ze zigiye kujya zigengwa na manager we.

Mu itangazo amaze gushyira hanze yagize ati:” Guhera none imbuba nkoranyambaga za Ariel ways zizajya zigengwa na manager we, ….”

May be an image of 1 person and text that says 'Arielwayz @arielwayz PUBLIC ANNOUNCEMENT: From now on till further notice, Ariel Wayz' social media accounts will be handled by her management team. We thank each and everyone of you who showed care and support towards her. Management Team. 20:07 05/01/2022 Twitter for iPhone'

Comments are closed.