Nyuma yo gutsindwa igeragezwa mu Busuwisi, Byringiro Lague yagarutse mu Rwanda.

5,466
Byiringiro na Omborenga bafashije APR FC gukura amanota atatu kuri AS  Kigali – APR FC

Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague, ashobora kugaruka i Kigali kuko yatsinzwe igeragezwa yakoze muri Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi.

Ku wa 8 Nyakanga ni bwo Byiringiro Lague yerekeje mu Busuwisi nyuma y’uko yari yahagiye muri Mata kuvugana n’amakipe yaho arimo FC Zurich yamwanze, agahabwa amahirwe na Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri.

Ubuyobozi bwa APR FC akinira, bwari bwatangaje ko mu gihe uyu mukinnyi yashimwa na Neuchatel Xamax, azatangwaho ari hejuru y’ibihumbi 130$.

Byiringiro Lague yifashishijwe mu mukino umwe wa gicuti iyi kipe yatsinzemo FC Thun igitego 1-0, ariko ntiyongera kugaragara mu mikino yakurikiyeho.

Abinyujije kuri Instragram, Byiringiro yemeje ko yatsinzwe igeragezwa kuko atabyaje umusaruro amahirwe yabonye.

Ati “Mwiriwe neza, mu by’ukuri ndagira ngo nkure abantu mu rujijo, numvise itangazamakuru batangaza ko APR FC yanyimye amahirwe yo gukina amezi atandatu ariko si ko bimeze, ahubwo amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza. Bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigizemo uruhare.

Yakomeje agira ati “Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza nahabonye, aho imbaraga zanjye nke ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze neza, andi mahirwe nzongera kubona ko nzayabyaza umusaruro.”

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.