Umugande Julius sekitoleko wari waratorokeye i Tokyo yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano

5,103
We Are Working To Locate Missing Ssekitoleko - UOC | The SportsNation
Julius Ssekitoleko wari mu itsinda ry”abagande bagiye mu Buyapani mu mikino ya Jeux Olympique yafashwe nyuma yo gutoroka abandi.

Ni amakuru amaze kwemezwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu mujyi wa Tokyo mu gihugu cya Japan ahateganijwe kubera amarushanwa ya Olympique uyu mwaka wa 2021.

Julius Ssekitoleko ni umugabo uterura ibiremereye (Alterophilie), uyu mugabo yaherukaga gucika, atoroka bagenzi be ubwo yari agiye kwisuzumisha ubwandu bwa covid-19 ubwo ikipe y’abakinnyi b’Abagande bageraga i Tokyo.

Bwana Julius yasize yandikiye akandiko umutoza we ko atorotse bagenzi bazananye mu Buyapani kubera ko agiye gushakishiriza ubuzima bwe muri icyo gihugu.

Icyo gihe amakuru yahise agera ku nzego z’umutekano ndetse n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu, none kuri uyu munsi batangaje ko uwo mugabo amaze gufatwa ariko akaba atarashyikirizwa bagenzi be kubera ko akiri mu maboko y’ubugenzacyaha bw’icyo gihugu.

Ugandan Weightlifter Runs Away from Olympics Camp in Japan to Seek Greener  Pastures ▷ South Africa news | Briefly.co.za
Leave A Reply

Your email address will not be published.