Omar Talal Ali Ambasaderi mushya w’Ubwongereza mu Rwanda yishimiye icyayi cy’u Rwanda

7,649
Kwibuka30

Ambasaderi mushya w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Talal Ali Daair, yatangaje ko yanyuzwe n’urugwiro Abanyarwanda bamugaragarije bamwakira, ashimangira ko yakunze ikirere cy’u Rwanda by’umwihariko icyayi cy’u Rwanda gifite  uburyohe bw’agahebuzo. 

Amb. Omar Daair yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yishimira ko umunsi we wa mbere w’akazi ko guhagararira inyungu z’u Bwongereza mu Rwanda wagenze neza nubwo atarabona amahirwe yo gutembera u Rwanda bitewe n’ibihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ku munsi wa mbere atangiye akazi ko guhagararira u Bwongereza mu Rwanda, yatangarije kuri Twitter ko yishimiye ikirere cy’u Rwanda kandi ko n’ubwo bitoroshye gutembera kubera Guma mu Rugo, ariko yizeye ko azatembera igihe nikigera akareba ibyiza byarwo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Amb. Omar Daair yagize ati: “Ku munsi wa mbere mu kazi kanjye mu Rwanda, nishimiye ikirere cy’inaha. Nubwo ntashobora gutembera ngo ndebe uko hirya no hino hameze, ariko ndizera ko ibintu nibisubira mu buryo nzatembera nkareba Kigali n’u Rwanda muri rusange.”

Yakomeje agira ati: “Kuri ubu nabonye ko abantu bagira urugwiro, ikirere ni cyiza na ho icyayi cyo ni agahebuzo! Nishimiye cyane kuba mu Rwanda!”

Mbere yo kuza mu Rwanda mu cyumweru gishize, Amb. Omar Daair , yari yatangaje ko yizeye kuzasanga mu Rwanda ibintu bidasanzwe nk’ahantu ho gukorera imyitozo ngororamubiri ndetse n’aho kuruhukira, agereranyije n’ibyo asize mu bwongereza.

Kwibuka30

Yagie ati: “Ndahamya ntashidikanya ko i Kigali nzahasanga uduce umuntu yakorera imyitozo yo kwirukanka. Ku nshuti zanjye zo mu Rwanda ndizera ko igisubizo ari yego…” Abantu benshi bari i Kigali bamusubije bamuhamiriza ko azahasanga ibyiza byinshi.

Hari na bamwe bamwijeje ko bazamutembereza, bakamwereka ibyiza by’u Rwanda bahereye ku muco, imbyino n’indirimbo ndetse n’ahantu nyaburanga hahogoje abanyamahanga.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2021 ni bwo Leta y’u Bwongereza yemeje ko guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga,  Omar Talal Ali Daair ari we uzasimbura Joanne Lomas wahagarariye inyungu z’icyo gihugu mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2018.

Yatangiye izo nshingano ku wa Mbere taliki ya 19 Nyakanga, ku wa kabiri asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Mu butumwa yatanze ku Rwibutso, yagaragaje ko ari ahantu h’ingenzi ho kwiga, kwibuka amateka mabi yaranze u Rwanda no kumva intimba y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mudipolomate yakoze mu myanya itandukanye guhera mu mwaka wa 2003, irimo no kuba yarabaye Umuyobozi w’Ishami ry’u Burayi mu Kigo Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (DFID) hagati ya 2019 na 2020.

Yakoze kandi mur Biro bya Guverinoma y’u Bwongereza mu mwaka wa 2007, nk’Umujyanama Mukuru mu bya Politiki ndetse yanagiye ahabwa izindi nshingano zirimo izijyanye no gusuzuma umutekano w’igihugu ndetse n’Ubunyamabanga bw’Urwego rushinzwe umutekano w’u Bwongereza.

(Src:Imvahonshya)

Leave A Reply

Your email address will not be published.