Oswakim yaburiye THE BEN ko ashobora kuzavumwa kutabyara niyiha kwishyuza ibihumbi 50 abashaka kwitabira ubukwe bwe

4,659

Umunyamakuru Mutuyeyezo Oswald uzwi cyane nka OSWAKIM, umwe mu banyamakuru bamaze igihe kitari gito mu mwuga, kandi akaba ari umwe mu bakunzwe hano mu Rwanda kubera ubusesenguzi bwe mu ngingo zitandukanye, yagiriye inama umuhanzi The Ben yo kutishyuza abantu bashaka gukurikira ubukwe bwe buzaba mu mini iri imbere.

Ubwo yari mu kiganiro kizwi nka ZINDUKA kibera kuri Radio10, uyu mugabo yabanje gusoma inkuru ivuga ko utazaba afite amafaranga y’u Rwanda 50,000 atazemererwa kureba cyangwa gukurikirana ubukwe bwa THE BEN kuri Youtube.

Bwana Oswakim yagize ati:”THE BEN jye nkugiriye inama dore ndi mukuru, nkurusha imyaka n’ubwo yaba iri munsi y’itanu ntacyo,…kugira ngo imigisha y’Imana abantu bazagutahira ubukwe ikugereho, rekura abantu bazarebe ubukwe bwawe ku buntu, wijya konka abantu ku mpano Imana yaguhaye”

OSWAKIM yamwibukije THE BEN ko ashobora kuvumwa kutabyara n’abifuzaga gutaha ubwo bukwe bwe, yagize ati:”THE BEN nuca ibihumbi mirongo itanu, harimo abashobora kukuvuma kutabyara”

Uyu munyamakuru yanenze cyane The Ben ugiye gucuruza ubukwe avuga ko bitari bikwiye, avuga ko ubukwe bwe bugiye konka Abanyarwanda.

Usibye Oswakim, hari n’abandi bantu batari bake bavuze ko babajwe n’icyo cyemezo The BEN yafashe ndetse bakavuga ko ataru akwiye gukumira abantu kureba ibirori. Uwitwa Ngarambe Renzaho Patrick kuri X yagize ati:”Ndi mukuru, ariko ibyo ni amafuti, wenda kubera ubuto bw’ahantu azabukorera, n’abatumirwa be, ariko nta mpamvu n’imwe yo kwishyuza abazifashisha za youtube kureba ubwo bukwe kuko n’ubundi bazaba bakoresheje ama MEGA yabo

Mu kiganiro RIRARASHE kibera kuri Radio1, ubwo umwe mu banyamakuru yageragezaga kuvuga iyo nkuru Bwana KNC uzwi nk’abataripfana yavuze ko adashaka kumva amakuru nk’ayo ngayo kuko bimwe mu bibazo bigoye Abanyarwanda icyo kitarimo, ati:”Ntuzongere kuganira ibiganiro nk’ibyo ngibyo mu gihe ndi kuri aya meza”

Comments are closed.