Padiri Erasmus rashinjwa gutera inda umwangavu w’imyaka 17

7,780
Padri Atuhumiwa Kumpa Mimba Mwanafunzi | Muhabarishaji News

Umupadiri womu gihugu cya Tanzaniya akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko.

Padiri Onesas Swai w’imyaka 44 y’amavuko wo mu gihugu cya Tanzaniya, muri paruwasi gatolika ya Manushi mu gace ka Moshi akurikiranyweho icyaha cy’ubusambanyi yakoreye umwangavu w’umunyeshuri ufite imyaka 17 y’mavuko.

Mu rukiko, umushinjacyaha wo muriako gace, yavuze ko Padiri Onesmus yakoze iryo shyano mu kwezi kwa gatanu uno mwaka, abikorera muri Hoteli yitwa Snow View, akaba ari ibikorwa yakomeje akorera uwo mwangavu mu bijhe bitandukanye.

Amakuru akomeza avuga ko uwo mwana w’umunyeshuli wasambanijwe ku gahato yari asanzwe yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, kuri ubu Padiri akaba acumbikiwe kuri station ya polisi mu gihe hategerejwe umwanzuro w’inkiko.

Ikibazo cy’abihaye Imana basambaya abana cyakomeje kuvugwaho mu minsi myinshi ishize, ariko Papa agakomeza kumera nk’ubakingira ikibaba.

Comments are closed.