Papa Francis arava mu bitaro uyu munsi
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis arava mu bitaro bya Gemelli biri i Roma kuri iki cyumweru kandi azakenera nibura amezi abiri yo kuruhuka i Vatican, nk’uko abaganga barimo kumuvura babitangaje.
Uyu mugabo w’imyaka 88 yashyizwe mu bitaro tariki 14 Gashyantare(2) afite uburwayi bukomeye bw’ibihaha byombi.
Dr Sergio Alfieri uri mu baganga barimo kumuvura yavuze ko mu byumweru bitanu bishize ubuzima bwa Papa “bwari mu kaga”.
Uyu muganga yavuze ko Papa atarakira byuzuye ariko ko atagifite umusonga (pneumonia) kandi ubu yagaruye imbaraga.
“Uyu munsi tunejejwe no kumenyesha ko ejo azaba ari iwe”, ni ko Dr Sergio yabwiye abanyamakuru ku wa gatandatu.
Kuri iki cyumweru, Papa aratanga umugisha ari mu idirishya ry’icyumba cye ku bitaro bya Gemelli – ni bwo bwa mbere aba abonetse mu ruhame kuva yajya mu bitaro – mbere yo gusubira mu ngoro ye i Vatican.
Dr Segio Alfieri avuga ko abarwayi bafite umusonga w’ibihaha byombi batakaza ho ijwi ryabo “cyane cyane iyo bari mu zabukuru, kandi bifata igihe ngo ijwi ryawe rigaruke nk’ibisanzwe”.
Ku wa gatanu, Kardinali Victor Fernandez yavuze ko “umwuka wa oxygen yari ariho wumagaje ibintu byose” ko kubera iyo mpamvu Papa “bizamusaba kongera kwiga kuvuga”.
Nakomeza koroherwa nk’uko birimo kugenda, abaganga bavuga ko Papa ashobora gusubira mu kazi ke vuba bishoboka.
Vatican ivuga ko Papa yagaruye agatege mu buryo ahumeka no mu kunyeganyega.
Batangaje ko atagikoresha kumuha umwuka ngo abashe guhumeka nijoro, ahubwo ko ahabwa oxygen biciye mu kayoboro gato bacisha mu zuru. Naho nimunsi agahumeka ahanini umwuka usanzwe.
Papa yabonetse rimwe gusa mu ruhame kuva yajya mu bitaro mu ifoto Vatican yatangaje mu cyumweru gishize, imugaragaza arimo gusengera muri shapeli yo kuri ibyo bitaro.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, hasohotse amajwi ye avuga mu gisipanyole, amajwi yatangajwe ku rubuga rwa St Peter’s Square i Vatican.
Papa Francis amaze imyaka 12 ari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.
Mu buzima bwe yagiye agira uburwayi butandukanye, harimo gucibwa agace gato ku gihaha cye ubwo yari afite imyaka 21, ibituma ahora ageramiwe n’uburwayi.
Comments are closed.