Papa FRANCIS yakiranywe Ibyishimo muri MOZAMBIQUE

13,786

Papa Francis yaraye ageze mu gihugu cya MOZAMBIQUE yakirwa n’imbaga y’abakristu benshi.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa FRANCIS yaraye ageze ku mugabane wa Afrika mu gihugu cya Mozambique ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 4 Nzeli. Ni mu ruzinduko azamaramo iminsi itatu yose. Intego y’uruzinduko ni uguteza imbere amahoro n’ubwiyunge muri icyo gihugu cyagiye kigaragaramo ibibazo bya politiki.

Buteganijwe ko Papa Francis ari bugirane ibiganiro na President wa Mozambique Bwana Nyusi.

Akigera ku kibuga cy’indege, Papa Francis yakiriwe na President, biravugwa ko mu biganiro bari bugirane biza kwibanda ku mahoro ndetse no ku biganiro bihuza Leta n’abatavuga rumwe nayo, bakaza kongera kuvugana ku kibazo cy’amatora ateganijwe muri icyo gihugu muri kuno kwezi kwa cumi, amatora abantu benshi bakeka ko azagaragaramo imvururu nyinshi za Politiki.

 

Ibyishimo byari byinshi cyane ubwo yakirwaga n’imbaga y’abizera bo muri Kiliziya Gatolika.

 

 

Comments are closed.