Papa yamaganye ibihugu by’ibihangange binyunyuza umutungo wa Congo

7,810

Nyir’ubutungane papa Fransisko waraye utangiye urugendo rwe muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yamaganye ibihugu by’ibihangange binyunyuza umutungo kamere wa Congo, abisaba gukura akaboko kabo muri icyo gihugu

Umushumba mukuru wa kiliziya gatolika ku isi, nyir’ubutungane papa Fransisko, kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Mutarama 2023 yaraye atangiye urugendo rwe muri DRC nyuma akazerekeza gihugu cya Sudan y’amajyepfo.

Uyu munyacybahiro akigera muri DRC, aho yakiriwe n’imbaga y’abaturage benshi bo mu murwa mukuru Kinshasa, yahise yerekeza ku ngoro ya perezida wa repubulika Felix Tshisekedi aho bagiranye ikiganiro kitamaze igihe kinini.

Mu ijambo rye, papa yavuze ko igihe kimaze kirekire cyane ibihugu by’ibihangange bisahura umutungo wa DRC, ndetse abisaba gukura akaboko muri icyo gihugu kuko aribyo kibazo muzi gitera intambara zihoraho muri icyo gihugu ari nako zihitana ubuzima bwa benshi.

Yagize ati:”Haragaeze ko mukura akabokobo kanyu muri Afrika, Congo yasahuwe kenshi ku buryo kino gihugu kitagishoboye gukoresha umutungo wayo kamere, kwikunda byatumye umutungo wacyo usigwa amaraso, mureke afrika yifatire mu maboko ejo habo hazaza.”

Papa kandi yibukije ko Afrika igomba kubahwa ndetse igahabwa umwanya wo kwikemurira ibibazo byayo mu buryo bwayo hatarimo akaboko k’ibihugu by’ibihangange.

Biteganijwe ko papa asoma misa kuri uyu wa gatatu taliki ya mbere, misa iteganijwe kwitabirwa n’abarenga miliyoni imwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.