Ari mu kagare k’abamugaye, Papa Fransisko Yageze Muri Kongo mu ruzinduko rw’Iminsi 6 muri Afurika

7,603
Kwibuka30

Umushumba mukuru wa kiliziya gatolika Papa Fransisko ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo

Ni nyuma y’imyaka 37, Kongo isuwe na Papa Yohani Paul wa Kabiri. Icyo gihe iki gihugu cyitwaga Zaire mu 1985.

Ku isaha ya saa munani n’iminota 33 za ku manywa ku isaha ya Kinshasa ni bwo indege itwaye Papa yageze ku kibuga mpunzamahanga cya N’djili aho yavuye yerekeza ku ngoro y’umukuru w’igihugu aho agomba kugirana ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.

Imihanda iva ku kibuga cy’indenge yari yuzuye abantu bategereje gupepera uyu mushumba mukuru wa kiliziya Gatulika bamwakira mu gihugu cyabo.

Kimwe cya kabiri cya miliyoni hafi 90 zituye muri Kongo bayoboka idini Gatolika nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Mu minsi itatu azamara muri Kongo Papa Fransisko azabonana n’abategetsi batandukanye barimo umukuru w’igihugu, abadiplomate n’abahagarariye imiryango ya Sosiyete Sivili.

Papa Fransisko w’imyaka 85, amaze iminsi afite uburwayi bwo mu mavi. Amaze kururutswa mu ndege bamushyize mu ka kagari kabugenewe k’abadashobora gutambuka neza. Yakiriwe ku kibuga na ministiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde.

Biteganijwe ko nyuma yo kubonana na Perezida Tshisekedi, Papa Fransisko aza kugeza ijambo ku bategetsi batandukanye barimo n’abahagarariye ibihugu byabo muri Kongo n’abayobozi b’imiryango ya Sosiyete Sivili.

Kwibuka30

Ku rubuga rwa twitter, ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kongo byanditse ko bihaye ikaze Papa Fransisko mu gihugu gituwe n’abagatolika miliyoni 45.

Byavuze ko bashimishijwe nuko Papa yubahirije ubusabe bw’umukuru w’igihugu bumutimira, bwatanzwe mu 2020.

Ejo ku wa Gatatu biteganijwe ko azayobora igitambo cya misa kizakurikirwa n’umubonano azagirana n’abakorewe ihohoterwa kubera imvururu ziri mu burasirazuba bwa Kongo. Izo mvururu zarushijeho gukaza umurego muri iyi minsi havugwa intambara hagati y’ingabo za Leta n’iz’umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru bamuherekeje mbere yuko agera muri Kongo, Papa Fransisko yavuze ko yifuzaga gusura umujyi wa Goma, ariko ko bitagishobotse kubera intambara ivugwa muri ako gace.

Ubwo indege yari itwaye papa yagurukaga hejuru y’ubutayu bwa Sahara, Papa Fransisko yasabye abo bari kumwe gufata umunota umwe wo kuzirikana abimukira bapfuye bagerageza kwambuka inyanja ya mediterani bagana ku mugabane w’Ubulayi ntibabishobore n’abandi babigerageje ubu bakaba bafungiwe ahantu hatandukanye, bose bagerageza gushakisha ubwisanzure.

Ku mbuga nkoranyambaga z’Ijwi ry’Amerika uru ruzinduko rwa Papa benshi bagize icyo baruvugaho. Uwitwa Cyprien Maniragaba yagize ati “ Arakaza neza mu karere k’ibiyaga bigari. Aho wenda ejo bamwumvira bagatanga agahenge ku baturage birirwa bicwa abandi bakurwa mu byabo.”

Uwitwa Jean Pierre Bizumuremyi we yagize ati “Papa wacu wenda yakunga Kongo n’u Rwanda bakava mu byo barimo bakongera kugenderana.

Naho uwitwa Christophe we yanditse avuga ko yibaza ko hari byinshi Papa aje guhindura mu gihugu. Yasabye ko Papa asengera abatumvikana kugirango bumvikane abaturage bagire amahoro.

Igihe cyose azaba ari muri Kongo azakimara mu murwa mukuru Kinshasa, aho azava yerekeza muri Sudani y’epfo kuri uyu wa Gatanu.

Uru ni uruzinduko rwa Gatanu Papa Fransisko agiriye muri Afurika kuva mu 2013 akimara gutorerwa kuyobora kiliziya Gatolika.

Leave A Reply

Your email address will not be published.