RWAMAGANA: Hizihijwe umunsi w’lntwari z’lgihugu, Moyor asaba abaturage ikintu gikomeye.

13,100
Kwibuka30

Kimwe no mu tundi turere twose tw’igihugu, mu Karere ka Rwamagana hizihijwe umunsi w’intwari z’igihugu, Meya w’Akarere asaba abaturage gusigasira ibyiza igihugu cyagezeho nk’uko byaharaniwe.

Mu karere ka Rwamagana hose n’ahandi mu Gihugu kuri uyu wa gatatu taliki ya 01 Gashyantare 2023 abaturage bizihije Umunsi mukuru w’intwari z’igihugu, ku rwego rw’aka Karere ibirori byo kwihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Kigabiro, ku kibuga cya Polisi bakunze kwita “Kuri polisi”.

Ni umuhango witabiriwe n’imbaga y’abaturage b’Akarere ka Rwamagana baje baturutse mu Mirenge yose ikagize aho baganirijwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’ubutegetsi.

Abaturage nabo basanga umunsi w’lntwari ari ingenzi cyane nabo bagashimangira ko bagomba gukora ibikorwa by’ubutwari birimo ibyo kwiteza imbere, uwitwa Muvunyi Diane wo mu Murenge wa Kigabiro

Ati: “uyumunsi dufite umuco w’ubutwari kandi ubutwari buraharabirwa….umuntu agomba kwiteza imbere yorora kandi ukabikora neza unoza umurimo

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjabu yavuze ko hizihizwa Intwari z’U Rwanda kuko zagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa birimo no gushyira ubuzima bwazo mu kaga kubwo gukunda Igihugu.

Kwibuka30

Ati:”Umunsi nk’uyu tuzirikana aho ibikorwa by’intwari z’Igihugu cyacu byagejeje u Rwanda. Nk’uko tubiririmba mu ndirimbo yubahiriza Igihugu, abakurambere b’intwari bitanze batizigama kugira ngo tubone u Rwanda rw’abanyarwanda bubashywe,bunze ubumwe kandi bafite agaciro”

Akaba yasoje asaba Abanyarwanda gusigasira ibimaze kugerwaho n’okwirinda ikibi icyaricyocyose cyakongera gutuma u Rwanda rusubira aho rwavuye.

Ati:”Nk’abanyarwanda dufite inshingano zo gusigasira ibyagezweho,kurwanya ikibi no guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwagize atasubira. Duharanire kuba intwari mu byo dukora, dushyira imbere inyungu rusange, tubungabunge ibikorwa remezo kugira ngo bidufashe gutera imbere”

Twibutse ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka idushishikariza kugira ubutwari kuko ari agaciro kacu aho igira iti: “Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro kacu”.

Ababyeyi n’urubyiruko baje kwizihiza umunsi w’intwari ku bwinshi

(Inkuru ya Ramadhan Habimana)

Leave A Reply

Your email address will not be published.