Pape DIOUF wigeze kuyobora ikipe ya Olympique Marseille yishwe na #Covid-19

13,657

Pape Diouf umunya Senegal wigeze kuyobora ikipe y’umupira w’amaguru ya Olympique de Marseille yaraye apfuye azize Coronavirus

Icyorezo cya #Covid-19 kimaze kwibasira ubuzima bw’abatari bake kuva aho gitangiriye mu mpera z’umwaka ushize mu gihugu cy’Ubushinwa. Nyuma yo kwivugana umugabo wahoze ayobora ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Werurwe 2020 kino cyorezo cyahitanye umunya Senegal PAPE DIOUF wahoze ayobora ikipe y’umupira w’amaguru ikomeye yo mu gihugu cy’Ubufaransa yitwa OLYMPIQUE DE MARSEILLE.

Pape Diouf yayoboye ikipe ya OM hagati imyaka itanu yose ayigeza kuri byinshi

Amakuru aravuga ko DIOUF yabanje gusaba ko acyurwa mu gihugu cye cya Senegal, indege imucyura mu mpera z’icyumweru gishize ariko ashiramo umwuka kuri uyu wa kabiri ku myaka ye hafi 69 y’amavuko kuko yavutse mu mwaka wa 1951 avukira mu gihugu cya Chad ariko nyuma gato umuryango we uhita wimukira mu gihugu cya Senegal. Pape DIOUF yayoboye ikipe ya Olympique de Marseille imyaka itanu yose guhera mu mwaka wa 2005 ageza mu mwaka wa 2009 ayifasha kugera kuri byinshi, ndetse afasha n’abanya Afrika benshi bagiye bamenyekana muri Ruhago kugaragaza impano zabo. Ku rukuta rwa Twitter rw’ikipe ya OM bavuze ko bashenguwe umutima n’urupfu rw’uwahoze ayobora ikipe yabo.

Muri ubu butumwa baragira bati:”twakiranye agahinda kenshi urupfu rwa Pape Diouf, Pape Diouf azahora mu mitima y’Abanyamarseilles nk’uwanditse amateka muri iyo kipe

Comments are closed.