Burundi: Abantu babiri babasanzemo Covid-19, mu gihe mu Rwanda bamaze kuba 75 bose

11,593
Kwibuka30

Ministeri y’ubuzima mu gihugu cy’uBurundi imaze gutangaza imibare y’abantu babiri banduye Coronavirus

Kuri uyu wa kabiri, ministre w’ubuzima mu gihugu cy’U Burundi yatangaje ko hari abantu babiri basanze baranduye virusi yo mu bwoko bwa Corona.

Ministre w’ubuzima no kurwanya SIDA mu Burundi yavuze ko abo bantu babiri bari bamaze iminsi bari muu kato muri imwe mu mahoteri yo muri icyo gihugu. Nyuma yo gutangaza aya makuru, ministeri yahise isaba abaturage gukaza ingamba z’isuku mu rwego rwo kurwanya kino cyorezo. Ibi bibaye nyuma yaho umuryango mouzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu wariho ushinja igihugu cy’u Burundu kuba kiri guhisha amakuru ajyanye n’icyorezo cya Covid-19 bityo bikaba byashira abaturage mu Kaga. Igihugu cy’u Burundi kibaye icya 48 mu bihugu byo muri Afrika bimaze kugeramo icyorezo cya Covid-19. Kugeza ubu kandi, abarenga ibihumbi bitanu muri Afrika bamaze kwandura coronavirus. Mu karere k’ibihugu byothe mu burasirazuba bwa Afrika, u Rwanda nirwo ruza ku isonga kuko kugeza kuri uyu munota, ministeri y’ubuzima imaze gutangaza abandi bantu batanu bituma umubare w’abarwayi ugera kuri 75, ministeri y’ubuzima mu Rwanda igatangaza ko bose bameze neza ko ntawurembye urimo.

Kwibuka30

Abo bantu 5 bavuye hehe??

Nkuko bigaragara mu itangazo ministeri y’ubuzima imaze gushyira hanze, iravuga ko muri abo bantu uko ari batanu, harimo 4 baje bava I Dubai, mu gihe undi umwe ari uwagiye ahura n’abarwayi ba Covid-19 mu Rwanda.

Ministre w’ubuzima niwe wemeje iby’aya makuru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.