Paris:Bahawe rugari mu gukora imibonano mpuzabitsina mikino Olempike.

1,462

Ubuyobozi bw’Imikino Olempike bwakomoreye abashaka kuzakora imibonano mpuzabitsina mu Mikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa, butangaza ko hari udukingirizo ibihumbi 300 tuzashyirwa ahazacumbika abakinnyi.

Mu Mikino Olempike yabereye i Tokyo mu mpeshyi ya 2021, abayitabiriye ntibari bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Gusa, kuri ubu izo ngomba zamaze gukurwaho mbere y’uko haba Imikino Olempike ya Paris, bivuze ko abakinnyi bashobora kwishimisha uko babishaka.

Umuyobozi ushinzwe ahacumbika abakinnyi, Laurent Michaud, yagize ati “Ni ingenzi ko ubucuti no kubana neza bihabwa agaciro hano. Dufatanyije na komisiyo y’abakinnyi, twashatse uko dushyiraho ahantu habafasha kumva bisanzuye.”

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko aho abakinnyi bazaba hazashyirwa udukingirizo tw’ubuntu ibihumbi 300 ku buryo batazigira urwitwazo rwo kuba bakora imibano mpuzabitsina badatekanye mu gihe cy’irushanwa.

Nubwo byorohejwe ku dukingirizo, si ko bimeze ku binyobwa kuko uretse ibizajya bitangwa ku mafunguro bagenerwa buri munsi, ibindi bazajya babyigurira.

Michaud yagize ati “Nta ’champagne’ zizaba ziri aho baba, ariko birumvikana, bashobora kubona izo bashaka zose muri Paris.”

Imikino Olempike y’i Paris izatangira ku wa 26 Nyakanga, igasozwa ku wa 11 Kanama 2024, yitezweho kuzitabirwa n’abantu benshi kuva habaye iya Londres mu 2012.

Comments are closed.