Pasiporo Nyarwanda yaje mu myanya 20 mu zikomeye ku mugabane wa Afrika, iya Somaliya iba iya nyuma.

6,546
Kwibuka30
Des réfugiés rwandais disent non au passeport de leur pays

Pasiporo y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 18 muri za pasiporo zikomeye ku mugabane wa Afrika.

Iyi raporo ikorwa hashingiwe ku mibare itangwa n’Ikigo mpuzamahanga gihuza ibigo by’indenge (IATA), kibika amakuru menshi kandi yizewe ajyanya n’ingendo.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 18 mu bihugu by’Afurika bifite pasiporo zikomeye, aho uyifite yemerewe kujya mu bihugu 60 ku isi nta Visa yatswe mu gihe mwaka ushize byari 59, bivuze ko hiyongereyeho igihugu kimwe.

Kwibuka30

Muri Afurika y’Uburasizuba, Kenya niyo iri mbere, aho ufite pasiporo yayo yemerewe kujya mu bihugu 72 , igakurikirwa na Tanzania n’ibihugu 71, Uganda ikaza ku mwanya wa gatatu n’ibihugu 67, mu gihe u Rwanda rwo ruri ku mwanya wa kane, hagaheruka u Burundi n’ibihugu 50.

Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa mbere muri Afurika, ku isi ikaza ku mwanya wa 54, aho ufite pasiporo yayo yemerewe kujya mu bihugu 101. Somalia iza ku mwanya wa nyuma muri Afurika n’ibihugu 33.

Kugira pasiporo yihagazeho bifite akamaro gakomeye kuko bifasha mu iterambere ry’igihugu cyane mu guhangana ku isoko mpuzamahanga, aho biba byoroshye kohereza ibicuruzwa mu bihugu byinshi no kuhatamberera. Bigafasha kandi abaturage kujya kuvoma ubumenyi mu bindi bihugu by’amahanga biboroheye kimwe no kujya mu bukerarugendo.

Ku isi, igihugu cya mbere gifite pasiporo ikomeye ni u Buyapani aho uyifite ayikoresha ahantu 191 nta visa, umwanya wa kabiri uriho Singapore n’ahantu 190, Koreya y’Epfo n’ u Budage biri ku mwanya wa gatatu n’ahantu 189 naho u Butaliyani, Finland, Espagne na Luxembourg aho ufite pasiporo yabyo yerekeza ahantu 188.

Ibihugu biza ku mwanya wa nyuma mu kugira pasiporo zidakomeye harimo Afghanistan, Syria, Iraq, Pakistan na Somalia.

Leave A Reply

Your email address will not be published.