USA: Abademokarate barashaka kweguza Donald Trump byihuse mbere y’uko atanga ubuyobozi.

6,257
Kwibuka30
Prosecutor signals Donald Trump's role in Capitol riot is under scrutiny |  Financial Times

Nancy Pelosi, umukuru w’umutwe w’abadepite mu nteko ishingamategeko ya Amerika akomeje gushyira igitutu kuri visi perezida Mike Pence ngo yeguze Donald Trump kubera uruhare rwe mu myigaragambyo yabaye ku nteko ishingamategeko.

Abadepite bagomba gutora umwanzuro usaba Mike Pence gukoresha ingingo ya 25 mu itegekoshinga akemeza ko perezida atakibashije kuguma ku butegetsi.

Bivugwa ko Pence, nubwo atifatanyije na Trump – usigaje iminsi itageze 10 muri White House – ariko adashyigikiye icyo gitekerezo.

Nabyanga, Madamu Pelosi avuga ko abademokarate bari butange ikirego kigatorerwa mu nteko bashinja Trump “gushishikariza imyigaragambyo”.

Ku cyumweru, Madamu Pelosi yandikiye abagize inteko abaha gahunda yo gusaba Mike Pence kwiyambaza ingingo ya 25 y’itegekoshinga.

Ibiro bya White House byavuze ko uyu mugambi wo kweguza perezida “ufite imvo za politiki” kandi nta kindi wamara “uretse kurushaho gucamo ibice igihugu”.

Ibaruwa ye Pelosi yavuze ko “mu kurengera itegekoshinga na demokarasi byacu, tugomba gukora byihutirwa, kuko uyu perezida ateje akaga byombi”.

James Clyburn, umwe mu bademokarate bakomeye mu nteko, yabwiye CNN ko nubwo umugambi wo kweguza Trump muri iki cyumweru utangira, nyuma inteko izoherereza sena ingingo z’ibirego byakurikiranwaho Donald Trump.

Kuva yakurwa ku mbuga nkoranyambaga nyinshi kuwa gatanu- zirimo na Twitter – Trump ntakintu aratangaza kumugaragaro.

Ku cyumweru ariko, ibiro bya White House byatangaje ko kuwa kabiri azajya i Texas gusura igice cy’urukuta rw’umupaka na Mexico, mu kwerekana ibyo ubutegetsi bwe bwakoze hano.

Kwibuka30

Trump ashinjwa n’abademokarate n’umubare uri kwiyongera w’abarepubulikani gushishikariza imyigaragambyo y’urugomo yabaye ku nteko ya Amerika kuwa gatatu, ikagwamo abantu batanu.

Kugeza ubu nta basenateri b’abarepubulikani baravuga ko muri sena bazatora bamuhamya ibyaha.

Gusa ejo ku cyumweru Pat Toomey umusenateri w’umurepubulikani, yabaye uwa kabiri wasabye Trump kwegura.

Yabwiye ikinyamakuru NBC ati: “Nemera ko bishobora kuba bidashoboka, ariko ndumva aribyo byaba byiza”.

Lisa Murkowski wa leta ya Alaska niwe musenateri w’umurepubulikani wa mbere wasabye Perezida Trump kwegura.

Hagati aho Arnold Schwarzenegger umurepubulikani wahoze ari guverineri wa California ejo ku cyumweru mu mashusho yatangaje, yavuze ko Trump ari we “perezida mubi wabayeho”.

Kweguza Trump nibikomeza, araba abaye perezida wenyine mu mateka ya Amerika inteko yeguje ubugira kabiri.

Kugira ngo ibyo bibeho, bisaba ko ibirego bituma yegura bigezwa mu nteko maze hakaba itora ribimuhamya.

Bivuye aho bijya muri sena, aho bisaba 2/3 by’abayigize kwemeza ko perezida avanwaho.

Nubwo Mike Pence biboneka ko atifatanyije na Trump, kuko kucyumweru yavuze ko we azitabira kwimika perezida mushya tariki 20 z’uku kwezi, nta cyerekana ko yiteguye gukoresha ingingo ya 25 akeguza Trump.

James Clyburn umudepite wa South Carolina ni umwe mu bantu bashyigikiye cyane Joe Biden
Leave A Reply

Your email address will not be published.