Pasiteri yambitswe ubusa ku karubanda kubera kwica gahunda ya guma mu rugo

8,441

Sudani y’Epfo mu mujyi wa Juba Pasiteri Abraham Chol uyoboye itorero rya Cush International Church yatawe muri yombi abanje kwambikwa ubusa ku karubanda, azira guteranyiriza abayoboke be ku rusengero no kwica amabwiriza ya guma mu rugo ariho muri iki gihe.

Perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo yategetse ko nta materaniro ahuza abantu benshi yemewe muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi, harimo n’amasengesho.

Nkuko ikinyamakuru hotinjuba cyo muri iki gihugu kibitangaza, ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2020 aho Prophet Chol yababwiye ko “Imana yonyine ari yo yababuza guteranira ku rusengero.”

Kenshi na kenshi muri ibi bihe turimo, byagaragaye ko abayoboke benshi mu bayoboke b’amadini n’amatorero bakurikira babayobozi babo (pasiteri, padiri, intumwa na Shehi) babizeye, ku bwo kutamenya (ubujiji); abo bakaba ari bo bigishwa ko kwirinda kwabo ari ukurinda abandi nk’imiryango yabo, abaturanyi n’inshuti.

Amakuru y’ikigo cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (Africa CDC) agaragaza ko umubare w’abamaze kwandura Covid-19 muri iki gihugu ari 5, nta wapfuye, nta n’urakira.

Mu bihugu byinshi bitandukanye, hagiye hashyirwaho ingamba n’amabwiriza bitandukanye byo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya Covid-19, muri yo harimo guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi nk’amasengesho yo mu nsengero, za kiliziya n’imisigiti.

Si muri Sudan y’Epfo gusa, hirya no hino mu mpande zitandukanye z’Isi n’aka karere dutuyemo, hagiye hagaragara abayobozi b’amadini n’amatorero bagiye bayarengaho bagatabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, aho bamwe muri bo bagiye bagaragaza ko bahagaze ku myemerere yabo y’iyobokamana, bavuga ko badashobora guhagarika ibikorwa by’amasengesho mu buryo bari basanzwe bayakoramo.

Pasiteri yambitswe ubusa ku karubanda...
Leave A Reply

Your email address will not be published.