Pasitori yiciye umugore we mu rusengero
Pasitoro wo muri Kenya yishe umugore amuteye icyuma mu materaniro.
Umuvugabutumwa bwiza w’imyaka 55 y’amavuko wo mu gihugu cya KENYA witwa ELISHA MISIKO mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 5 Mutarama 2020 yishe umugore we amuteye icyuma mu nda hagati mu materaniro yo mu gitondo maze nawe ahita yitera ikindi cyuma arapfa. Bwana Elisha MISIKO we n’umugore we witwa ANN MGHOI bari bamaze imyaka 8 asengera mu rusengero rwa GROUND FOR JESUS
Umwe mu bakristo bari mu materaniro bavuze ko babonye Pasitori ahamagaye umudamu we imbere, maze asohora icyuma mu mufuka akijombagura umugore we maze nawe yisogota icyuma mu nda bose bahita bashiramo umwuka.
Uyu ni umurambo wa Elisha MISIKO
Julius KIRAGU uyobora polisi muri ako gace ka Mombasa aho ayo mahano yabereye, yemeje iby’ayo makuru, avuga ko mu mufuka w’iparataro ya Pasitoro basanzemo urwandiko rw’imirongo igera kuri irindwi aho yasobanuraga impamvu y’igikorwa yari agiye gukora, ko ari impamvu y’amakimbirane yari amaze iminsi muri uwo muryango.
imirambo yabo bombi iri mu buruhukiro mu gihe hagiterejwe ko ishyingurwa.
Comments are closed.