Rayon Sport itsinze GASOGI ikomeza gusatira APR FC

9,352
Kwibuka30

Igitego cya SUGIRA ERNEST gihesheje amanota atatu ikipe ya Rayon Sport yisubiza umwanya wa kabiri

Championnat y’U Rwanda mu mupira w’amaguru RPL yagombaga gukomeza ku munsi wayo wa mbere w’igice cya kabiri. Umukino wari witezwe cyane uyu munsi, ni uwari guhuza ikipe ya GASOGI UNITED na RAYON SPORT ku kibuga cya Stade ya Kigali.

Abantu benshi bari biteze kureba uko SUGIRA ERNEST ari bwitware nyuma y’aho atijwe muri ino kipe ya Rubanda abantu bakunze kwitwa Gikundiro avanywe mu ikipe ya APR FC. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi atanimwe irungurutse mu izamu ry’indi.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko biba iby’ubusa, kugeza ku munota 57 ubwo SUGIRA ERNEST wari umaze iminota cumi n’ibiri gusa yinjiye yanyeganyezaga inshundura z’ikipe ya Gasogi United ku mupira mwiza yari ahawe na RUTANGA ERIC maze atsindisha umutwe mwiza, igitego cyahagurukije abafana ba Rayon Sport.

Kwibuka30

Sugira ERNEST numero 16 mu mugongo yishimira igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.

Intsinzi ya Rayon Sport iyisize ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 nyuma y’ikipe ya APR yari yakinnye ku munsi w’ejo n’ikipe ya AS KIGALI amakipe yombi akaza kugabana amanota.

Abafana ba Rayon Sport bishimiye Sugira Ernest bamuha inoti

Igitego cya Sugira Ernest gitumye Prezida wayo Sadate MUNYAKAZI atajya ku gihunga cya bamwe mu bafana batemeye transifer ye ava muri APR yerekeza muri Rayon Sport.

Leave A Reply

Your email address will not be published.