Pasitoro yahondaguwe n’abakristo be nyuma yo kumenye ko yaguriye umugore we imodoka ihenze mu maturo y’itorero

9,765

Abakristo b’itorero ry’Ababatisita bibasiye pasitoro wabo baramuhondagura bikomeye nyuma yo kumenya ko uwo mukozi w’Imana yaguriye umugore we imodoka ihenze akoresheje amaturo y’abakristo.

Umuvugabutumwa akaba n’umupasitoro ukomoka mu gihugu cya Nigeriya ariko usanzwe akorera umurimo we mu gihugu cya Afrika y’Epfo uzwi ku izina rya JOHNSON ADELEKE biravugwa ko amerewe nabi nyuma y’aho yibasiwe na bamwe mu bakirisito b’itorero rye baramuhondagura bikomeye nyuma y’aho bamenye ko uno mu pasitoro yakoresheje umutungo uva mu maturo y’abayoboke be maze akayaguriramo imodoka ihenze umugore we.

Amakuru avuga ko Pasitoro Johnson yihaye uburenganzira bwo kujya kuri konti y’itorero yabaga muri imwe mu ma banki akomeye muri Afrika yepfo maze akukumba amafranga yose yari arimo ayaguramo imodoka izajya igendamo umugore we.

Polisi ya Afrika yepfo ivuga ko byabaye kuri kino cyumweru bamwe mu bakirisito bari bariye karungu bateze umushumba wabo ubwo yari aje gutangiza amateraniro yo ku cyumweru nk’ibisanzwe, maze baramuhondagura bikomeye, ariko akaza gutabarwa na bamwe mu bari baje gusenga, polisi yakomeje ivuga ko babiri mu bamukubise bamaze gutabwa muri yombi mu gihe pasitori we ari mu bitaro aho ari gukurikiranwa n’abaganga.

Comments are closed.