Patrick SIBOMANA ku rutonde rw’abakinnyi batifuzwa muri Yanga

10,041
Patrick sibomana #11 - Young Africans 27 | Facebook

Patrick SIBOMANA yaje ku rutonde rw’abakinnyi Yanga itifuza gukomezanya nabo

Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Young Africans izwi nka Yanga mu gihugu cya Tanzaniya, yatangaje abakinnyi igomba kuzakoresha mu mwaka utaha w’imikino, muri abo bakinnyi bose yanga yari ifite, abagera kuri 14 ntibisanze ku rutonde harimo Patrick Sibomana Pappy, mu gihe mugenzi we Niyonzimana Haruna n’ubwo yavunitse iyi kipe izamugumana.

Abakinnyi barindwi bari basanzwe bagifite amasezerano bari mu biganiro byo gusesa ayo masezerano ni Ali Mtoni, Ali Ali, Yikpe Gislain, Eric Kabamba, Rafael Daudi, Issa Maundu ndetse n’umunyarwanda Patrick Sibomana.

Haruna: As Kigali star confirms talks with former club Yanga SC ...

Haruna NIYONZIMA yakomeje kwifuzwa muri iyi kipe

Bamwe mu bakinnyi bari bamaze gusoza amasezerano na bo bamaze kumenyeshwa ko amasezerano atazongera harimo kapiteni w’iyi kipe Papy Tshishimbi, Mohamed Issa ’Banka’, Mrisho Ngassa, David M Purge, Jaffary Mohammed, Tariq Seif na Andrew Vincent.

Abakinnyi iyi kipe yasigaranye mu bari basanzwe ni Farouk Shikhalo, Ramadhani Kabwili, Metacha Mnata, Haruna Niyonzima, Lamine Moro, Morrison, Faisal Salum, Deus Kaseka, Ditram Nchimbi, Balama Mapinduzi, Abdulaziz Makame, Paul Godrey, Adeyun Saleh, Said Juma Makapu, mu gihe Juma Abdul na Kelvin Yondani basoje amasezerano bari kuganirizwa ngo bayongere.

Comments are closed.