Afrika y’Epfo: Prezida wa Afrika y’epfo yise IMPYISI abiba umutungo wa Leta

7,617
Kwibuka30
Interview: Cyril Ramaphosa on how to fix South Africa | Financial ...

Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’epfo yaburiye abo yise “impyisi” bungukira mu mafaranga ya leta agenewe kurwanya icyorezo cya coronavirus, avuga ko bagiye kukabona.

Aya magambo ya Bwana Ramaphosa akubiye mu itangazo asohora buri cyumweru.

Agenewe abategetsi muri leta bashinjwa gufata amasoko ya leta, abacuruzi bahanika ibiciro ku bikoresho byo kwirinda, n’abategetsi bo mu nzego z’ibanze bari kwirundaho inkunga y’ingoboka y’ibiribwa igenewe abatishoboye.

Yagize ati: “Kugerageza kungukira mu makuba ari guhitana ubuzima bw’abaturage bacu buri munsi ni igikorwa cyo gutoragura. Ni nk’itsinda ry’impyisi zizengurutse inyamaswa y’umuhigo yakomeretse”.

“Turi kubona ubujura bukorwa n’abantu na kompanyi batagira umutima-nama”.

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa Bwana Ramaphosa yafashe ikiruhuko nyuma yuko umugabo we avuzweho kugira aho ahuriye n’itangwa ry’amasoko yo mu rwego rw’ubuzima rwo mu ntara ya Gauteng.

Kwibuka30

Uwo mugore n’umugabo we bahakana bavuga ko nta kibi na kimwe bakoze.

Perezida Ramaphosa yasezeranyije ko agiye gufatira ingamba zikomeye abazahamwa no kwiyitirira amafaranga agenewe kurwanya Covid-19.

Yagize ati: “Abo bizagaragara ko barenze ku mategeko ngo bikungahaze binyuze muri aya makuba ntabwo ibyo [basahuye] bazabirya mu mahoro, hatitawe ku cyo bari cyo cyangwa uwo baziranye na we”.

Afurika y’epfo ni cyo gihugu cya mbere cyashegeshwe na Covid-19 kurusha ibindi bihugu byo muri Afurika.

Kugeza ubu abanduye coronavirus muri icyo gihugu barenga 500,000, muri bo abarenga 8,000 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

South Africa Outlines Plan for $133 Billion Building Boom

Leave A Reply

Your email address will not be published.