Paul Rusesabagina yabashije kuvugana n’umuryango we, ngo yababwiye ko ameze neza.
Umukobwa wa Paul Rusesabagina yavuze ko ku nshuro ya mbere bashoboye kuvugana nawe ariko ko bagifite impungenge ku buzima bwe.
Bwana RUSESABAGINA amaze icyumweru kirenga ari mu maboko ya Polsi y’u Rwanda aho ashinjwa ibyaha birimo ibyo gushaka guhungabanya umutekano wa rubanda abinyujije mu mutwe w’iterabwoba wa FLN abereye umuyobozi wungirije.
Umuryango wa Paul RUSESABAGINA wemeza ko yashimuswe ari mu rugendo i Dubai, ibintu u Rwanda rutaremeza kuko rwo ruvuga ko ariwe wizanye akisanga ku kibuga k’indege i Kanombe
Ubwo yaganiraga na Radiyo mpuzamahanga y’Abongereza, umukobwa we CARINE KANIMBA yavuze ko yashoboye kuvugana na kuri telefone.
Carine KANIMBA yavuze ko byari ubwa mbere avuganye na se kuva yagezwa mu Rwanda, yakomeje avuga ko se yamubwiye ko ameze neza kandi ko nta kibazo kidasanzwe afite.
Yagize ati:”Ejo [ku wa kabiri] ni bwo bwa mbere twashoboye kumuvugisha. twagerageje kenshi kubahamagara, duhamagara na RIB, duhamagara abantu bose kugira ngo batureke tumuvugishe.”
Carine Kanimba yakomeje ati: “Twavuganye nawe ariko twari tuzi ko bamuhagaze inyuma ko bariho baramubwira icyo agomba kutubwira cyose.”
Carine yakomeje avuga ko yirinze kumubaza byinshi kubera ko yumvaga hari amajwi menshi ari iruhande amuegeka ibyo avuga. Ku kibazo cy’abunganizi be mu mategeko, Carine umukobwa wa Rusesabagina yavuze ko kugeza ubu Me Rugaza David bo nk’umuryango we bataramwemera kuko bazi neza ko akorera mu kwaha kwa Leta y’u Rwanda.
Kugeza ubu, umuryango we wamaze gutangaza ko wahisemo abazamwunganira bagera kuri 7 harimo umwe w’umunyarwanda mu gihe abandi bose ari abanyamahanga.
Rusesabagina Paul ari kumwe n’abamwunganira umuryango we utemera
Comments are closed.