Perezida Kagame akoze impinduka zikomeye muri Polisi y’igihugu
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, prezida wa repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri polisi y’igihugu ndetse no mu rwego rushinzwe amagereza mu Rwanda.
Muri izo mpinduka Prezida yazamuye mu ntera bamwe mu Bapolisi ndetse n’abakozi b’urwego rw’amagereza
DCG Dan Munyuza, umuyobozi wungirije wa polisi y’u Rwanda yahawe ipeti rya CG (Commissioner General) muri Polisi y’Igihugu.
Mu gihe DCG Juvenal Malizamunda yahawe ipeti rya Commissioner General (CG) muri RCS.
DCG Juvenal Malizamunda yahawe ipeti rya Commissioner General
DCG Chantal Ujeneza (RCS) yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’u Rwanda.
CP Felix Namuhoranye yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’u Rwanda.
Comments are closed.