Nyuma y’imyaka 16 nta rubyaro, kera kabaye yabyariye rimwe bane bose.

5,465
Kwibuka30
Nigeria Woman Welcomes Quadruplets After 16 Years Of Barrenness (PHOTOS) »  GhBase•com™

Umuryango wa Chinyere Nwokike n’umugabo we Chika Nwokike bo mu gihugu cya Nigeriya bari mu mashimwe adasanzwe nyuma y’aho Imana ibabahaye urubyaro nyuma y’imyaka igera kuri 16 bashakanye ariko ntibabashe kubona umwana.

Bwana Chika usanzwe ari umukristo mu idini Gatulika muri icyo gihugu yavuze koyategereje igisubizo cy’Imana igihe kirekire, ndetse ko igihe cyageze akumva agiye gucika intege ariko ngo agakomezwa n’amwe mu magambo y’Imana agaragara mur bibiliya.

Kwibuka30

N’ibyishio byinshi, umugore we yabwiye ikinyamakuru the city.com cyo muri icyo gihugu ko Imana itabeshya, ati:”Ni kenshi Imana yatubwiye ko izaduha abana ariko tukumva biragoye, nshimiye Imana ko yasohoje umugambi wayo kuri twe

Ibitaro byavuze ko izo mpanga zose uko ari enye zibayeho neza kandi ko na nyina afite ubuzima bwiza kugeza ubu.

Chinyere Nwokike wabyaye impanga enye mu mpera z’ukwezi gushize ariko abanza kubagwa, igikorwa cyatwaye iminota igera ku 15 yose.

Leave A Reply

Your email address will not be published.