Perezida Kagame yagabiye inka z’inyambo umuhungu wa Museveni.

7,478
Image

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 15 Werurwe 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagabiye inka z’Inyambo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Perezida Kagame yagabiye uyu muhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni akaba Umugaba w’Ingabo za UPDF n’Umujyanama wa Perezida mu bikorwa bidasanzwe, ubwo yamwakiraga mu rwuri rwe.

Uyu munsi, Lt Gen Kainerugaba yagize uruzinduko rwaranzwe no gusura ahantu hatandukanye mbere yo gutemberana na Perezida Kagame mu rwuri.

Yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yo gusura Ingoro Ndangamateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kigali Lt Gen. Muhoozi yatangaje ko ababajwe n’amateka y’ibyabaye mu Rwanda, ashimira Leta yashyizeho urwibutso ruzafasha ibisekuru by’ahazaza guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati: “Ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bwahisemo gushyiriraho urwibutso kugira ngo ibisekuru by’ahazaza bitazasubiramo amakosa y’ababibanjirije.”

Nyuma yo gusura Urwibutso n’Ingoro Ndangamateka, Lt Gen Kainerugaba yanasuye Sitade ya Arena aho yanakinnye ku mukino wa basketball…

Uruzinduko rwa Lt Gen Kainerugaba rwitezweho gukuraho ibibazo byose bya dipolomasi byaba bikirangwa mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Ni uruzinduko rwa kabiri ruje rukurikira urundi yagiriye mu Rwanda ku ya 22 Mutarama 2022 rwakirikiwe no gufungura Umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunzwe.

Image

Comments are closed.