Uganda: Umusirikare waherukaga gutoroka igisirikare yiyahuje umugozi arapfa

7,672
Kwibuka30
Umusirikare wa UPDF yiyahuye mu mugozi arapfa

Umwe mu basirikare ba Uganda witwa John Bakambera wari waratorotse igisirikare yiyahuye ‘arapfa’ aguye iwe ahitwa Rushongati, muri Kicumbi, mu Gace kitwa Kamuganguzi.

Amakuru atangwa na ChimpReports avuga ko uriya mugabo yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe, kandi ngo kuva mu mwaka wa 2010 yajyaga ava mu gisirikare ariko akongera akakigarukamo.

Kwibuka30

Yari yarashakanye n’uwitwa Florence Mbabazi ariko yapfuye batarabyarana.

Mbabazi yabwiye abapolisi ko ku wa Gatanu  yagiye kwita ku busitani bwabo, agarutse mu masaha ashyira igicamunsi asanga umugabo we yimanitse.

Avuga ko hari mu masaha agana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga ngo usuzumwe hanyuma bawushyikirize benewabo, bamushyingure.

Comments are closed.