Rwamagana: Umusore ahitanywe ni ikidendezi gicukurwamo ibumba

772
Kwibuka30

Umusore w’imyaka 18 y’amavuko witwa Kuramba Desire wo mu Kagari ka Nyarukombe,Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, yapfiriye mu kidendezi cy’ahahoze hacukurirwa ibumba ryo kubumba amatafari ahiye.

Ahagana saa kumi z’umugorobo wo ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024,nibwo uyu musore yapfiriye muri icyo cyobo cyacukurwagamo ibumba ryo kubumba amatafari.

Abaturage bo muri aka gace babwiye Itangazamakuru ko ahantu uyu musore yapfiriye hamaze gupfira abandi bantu batatu , bagasaba ko cyasibwa cyangwa kigashyirwaho ibituma abantu batageramo.

Kwibuka30

Mushiki wa nyakwigendera witwa Nyirantegejimana Sarah, yemereye igihe .com dukesha iyi nkuru ko musaza we yarohamiye muri iki cyuzi ubwo yari yagiye kogamo.

Ati “ Yari yagiye koga n’umushumba wacu hanyuma ararohama ahita apfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani, yemeje iby’urupfu rw’uyu musore, avuga ko uumurambo wa nyakwigendera utahise ukurwa muri icyo cyuzi kuko utari waboneka.

Meya w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko uruganda rukora amatafari muri icyo gishanga babaye baruhagaritse kugira ngo basibe ibinogo bitandukanye byacukuwemo ibumba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.