Perezida kAGAME yahakanye ko Kakwenza utavuga rumwe na Museveni yahungiye mu Rwanda.

7,580
Satirical Novelist Kakwenza Rukirabashaija Flees Country :: Uganda  Radionetwork

Nyuma y’aho bikomeje kuvugwa ko Kakwenza Rukirabashaija umwanditsi w’ibitabo unenga Perezida Museveni yaba yahungiye mu Rwanda, Prerezida Kagame yahakanye iby’ayo makuru.

Ku munsi w’ejo byinshi mu binyamakuru byo muri Uganda ndetse na bimwe byo mu Rwanda byanditse bivuga ko umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Museveni Perezida wa Uganda Bwana Kakwenza Rukirabashaija yaba amaze guhunga igihugu cya Uganda ndetse bikaba bivugwa ko yaba yarahungiye mu gihugu cy’u Rwanda, ni amakuru na none yatanzwe anemezwa n’umwunganizi we mu by’amategeko Me Eroni Kiiza mu kiganiro yagiranye na Nilepost, ikinyamakuru gikomeye cyo muri Uganda.

Yagize ati:”Nibyo koko, nyuma y’uko umukiliya wanjye akorewe iyicwarubozo nk’uko mwabibonye, arikorerwa na Leta iriho ya Museveni, kuri ubu ntari kubarizwa kuri buno butaka, ahubwo yagiye mu Rwanda, ashobora kuhavurirwa kuko hano ameze nk’uwabaye igicibwa, wenda nyuma azagaruka”

Usibye n’uyu munyanategeko, bimwe mu binyamakuru byageze kure bivuga ko ano makuru yemejwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye UNHCR.

Nyuma yo kumva ayo makuru, umuhungu wa Perezida YOWERI KAGUTA MUSEVENI, general KAINERUGABA, akaba ari n’umujyanama wa se mu bijyanye n’umutekano, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yavuze ko atari azi amakuru y’uno mugabo, ko akimara kubisoma mu bitangazamakuru aribwo yavugishije perezida Kagame afata nk’intwari ye (Nk’uko yari aherutse kubyandika) amubaza niba koko uwo mugabo yaba yarahungiye mu Rwanda, ariko Perezida KAGAME akamuhakanira ko uno muntu yaba ari mu Rwanda.

yagize ati:” Sinzi uyu musore uvugwa ko yakubiswe, sinigeze mwumva na rimwe kugeza aho itangazamakuru rimuvugaho. Sinigeze mpura na we cyangwa ngo tuvugane ndetse numva nta n’impamvu ihari. Navuganye na Perezida Kagame ambwira ko atari [Kakwenza Rukirabashaija] mu Rwanda.”

Kugeza ubu usibye ibyo KAINERUGABA yanditse ku rukuta rwe rwa twitter, nta yandi makuru ku ruhande rw’u Rwanda avuga ko uwo mugabo koko yaba yamaze guhungira mu Rwanda.

Comments are closed.