MINEDUC yahawe amezi 6 kuba yakemuye ikibazo cy’abana bata ishuli

6,614
Kwibuka30
Covid-19: Abana barenga miriyoni 10 ku Isi bashobora guta ishuri –  IMVAHONSHYA

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite yasabye minisiteri y’uburezi gushyiraho ingamba zigamije kurandura ikibazo cy’abana bata ishuri mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Ibi byagarutsweho mu myanzuro iyi komisiyo yageneye inzego zitandukanye muri raporo igaruka ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana, bagejeje ku nteko rusange y’abadepite

Ubwo yagezaga ku bagize inteko ishingamategeko ibyagaragaye muri raporo y’ibyo baganiriye n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana, Hon. Nyirahirwa Veneranda ; Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yagaragaje ko basanze ikibazo cy’abana bata ishuri kigihari.

Yagize ati : “Komisiyo kandi yasanze hakiri umubare utari muto w’abana bacikiriza amashuli abanza n’ayisumbuye.”

Kwibuka30

Iyi mpamvu yatumye Minisiteri y’ Uburezi ihabwa amezi atandatu yo kuba yamaze kugaragaza ingamba zihamye zo gukemura iki kibazo burundu. Hon. Depite Karemera

Francis ; vice perezida w’iyi komisiyo, ati : “Iyi minisiteri y’uburezi nanone igomba kugaragariza inteko ishingamategeko ingamba zo gufatanya n’inzego zibishinzwe mu gukemura burundu ikibazo cy’abana bata ishuli kugira ngo uburenganzira bw’abana bwubahirizwe. Ibyo bigakorwa bitarenze amezi atandatu.”

Ku rundi ruhande, akurikije uburemere bw’iki kibazo, Hon. Depite Uwimanimpaye Jeanne D’Arc asanga iki kibazo atari icyo guharirwa MINEDUC gusa, ahubwo inzego zose zikwiye kugihagurukira.

Yagize ati : “Iki kibazo kirakomeye…tugomba gushyiramo imbaraga tukubaka umuco wo kumva ko umwana utari mu ishuli ari ishyano kubera ko bimaze kugaragara ko kuva mu ishuli…nahoze nsoma raporo ya drop out muze kureba mu mwaka ushize 2021. Muby’ukuli urabona ko abana bagenda bava mu ishuli mu byiciro byose. Nk’inteko ishingamategeko twize iyi raporo uyu munsi, numva tudakwiye kugarukira aha, dukwiye gushyiraho ingamba zo gukurikirana no gufasha ingamba zibirimo kuko twese biratureba. Umubyeyi wavanye umwana mu ishuli cyangwa uwo umwana we yavuze mu ishuli niwe ukwiye kubibazwa kuri 80%. Noneho uwo mwarimu akabibazwa kuri 20%. Nkaba numva ikintu twakora cyane ni mu muryango.”

Ni mu gihe ubwo igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri cyatangiraga, minisiteri y’uburezi yagaragazaga ko hirya no hino mu gihugu hari abanyeshuri batari bake bata ishuri. Icyo gihe nko mu karere ka huye honyine habarurwaga abagera ku 8 000 baribamaze guta ishuri muri uyu mwaka, barimo 1 832 bataye ishuri mu gihembwe cya mbere n’abandi 6 352 batarasubira gutangira icya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuli 2021-2022.

Comments are closed.