Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida w’akanama kayoboye inzibacyuho muri Sudani

1,186

Perezida Paul Kagame yakiriye Malik Agar, Visi Perezida w’akanama kayoboye inzibacyuho muri Sudani n’intumwa ayoboye, bamugezaho ubutumwa bw’umuyobozi w’ako kanama.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye bwana Malik Agar, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare mu biro bye, gusa ibyo abayobozi bombi baganiriye ntibyatangajwe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko bwana Malik Agar n’intumwa ayoboye bagejeje kuri Perezida Paul Kagame, ubutumwa bwa Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman, Umukuru w’akanama kayoboye inzibacyuho ya Repubulika ya Sudani.

Mu bayobozi bari baherekeje Visi Perezida wa Sudani, harimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, ndetse n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida w’Akanama kayobora inzibacyuho muri Sudani, nyuma y’uko mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka yakiriye Umuyobozi w’Umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Forces) urwanya ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Sudani, General Mohamed Hamdan Dagalo, baganira ku buryo bwo guhosha amakimbirane ahanganishije impande zombi.

Gen Dagalo yagaragarije Perezida Kagame uko umwuka wa politiki n’umutekano bihagaze muri Sudani, ndetse n’intambwe zimaze guterwa ziganisha iki gihugu ku mahoro.

Perezida Kagame na we yamenyesheje Dagalo ko u Rwanda ruzatanga umusanzu warwo kugira ngo ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi bitange umusaruro wo guhagarika intambara. Yashimangiye kandi ko hakenewe igisubizo cya politiki kugira ngo umubabaro abaturage bo muri Sudani bakomeje kunyuramo uhagarare.

Comments are closed.