Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutazemera ko amateka yanditswe mu maraso asibwa n’ikaramu

5,050

Perezida Kagame yakiriye mu busabane abantu batandukanye mu mugoroba wo kwishimira isabukuru y’imyaka 29 u Rwanda rwibohoye, asaba Abanyarwanda kutazemera ko amateka y’igihugu yanditswe mu maraso asibwa n’ikaramu.

Ni ubusabane bwabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023, mbere y’umunsi umwe ngo u Rwanda rwizihize umunsi wo Kwibohora.

Perezida Kagame yavuze ko Umunsi wo Kwibohora u Rwanda rwizihiza, ubera mu kwezi kumwe n’undi wizihizwa ku itariki 1 Nyakanga witiriwe ubwigenge, ubwo igihugu cyavaga mu bukoloni hamwe n’ibindi bya Afurika bikigenga.

Ati “Itariki 4 Nyakanga, ni umunsi wo Kwibohora, uko byaje guhurira mu cyumweru kimwe muri Nyakanga, ibyo ni ibindi ntafite uko ngomba kubisobanura, byarikoze. Ariko iyo minsi nubwo ihura ifite ibyo isangiye, ifite n’uko itandukanye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihugu cyasanze bitari ngombwa kwizihiza Umunsi wo ku wa 1 Nyakanga, ngo hanyuma hongere hizihizwe uwa 4 Nyakanga, hafatwa umwanzuro wo kubihuriza ku itariki 4 Nyakanga.

Ati “Umunsi w’itariki 4 Nyakanga, kuri benshi nanjye ndimo, ni nk’Ubunani. Ni nk’itariki ya mbere ibanziririza umwaka abenshi twizihiza kuko igihe tumaze guhera mu 1994, uhereye ku itariki 4 Nyakanga, ni ibihe byahinduye byinshi. Ni imibereho, ubuzima kuri benshi bwatangiriye aho ndetse n’abatarashoboye kubaho kugera kuri uwo munsi, kubibuka bijyanye no kwibohora bitangirira aho. Ubuzima bw’abanyarwanda, bw’u Rwanda, ni aho buhera, igihugu cyacu gitangira kubara.”

Perezida Kagame yavuze ko ku itariki 1 Nyakanga 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge, hari byinshi byagakwiriye kuba byarahindutse.

Ati “Byiswe ko twahawe ubwigenge ariko uko iminsi igiye itera imbere, tugenda dusa n’aho twabisubije abari baduhaye ubwigenge ngo mwikomereze n’ubundi ntitubishoboye. Abitwaga ko baduhaye ubwigenge barabisubirana, dusigarana izina ry’ubwigenge, ubwigenge nyakuri butwarwa n’ubundi n’abari babutubujije.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo ari kimwe ku bihugu bitandukanye, kuko byabonye ubwigenge ku izina bibubura mu by’ukuri.

Ku rundi ruhande, itariki ya 4 Nyakanga yo Kwibohora, Perezida Kagame yavuze ko igihugu kidakwiriye kuzasubira inyuma ku mpamvu zatumye cyibohora, ahubwo ko abantu bakwiriye guhitamo kugumana ukwibohora mu biganza.

Ati “Ibyo ni uguhitamo. Mugomba guhitamo uko mubayeho, nimushaka kubaho nabi, muzabaho nabi. Byo biranoroshye cyane. Ushaka kubaho nabi ntavunika, ubwabyo kutavunika kugira icyo ukora, bikubeshaho nabi. Ibivunanye ni ukubaho neza, kubera ko kubabo neza urabikorera, urabivunikira.”

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda ajyanye no Kwibohora, “yanditswe mu maraso”, kuko abantu barayaruhiye.

Ati “Ntashobora rero keretse mubyemeye, ntabwo yaza ngo asibwe n’amateka yanditswe n’ikaramu. Amateka yanditswe mu maraso n’ayanditswe muri wino murumva aho bitandukaniye. Nimushaka kubaho nabi, muzareke wino isibe amateka yanyu yanditswe mu maraso y’abanyu.”

Yavuze ko abanditse amateka y’u Rwanda yo kwibohora bari mu myaka y’urubyiruko, asaba urubyiruko rw’uyu munsi gukomeza ayo mateka, “n’iyo byaba mu maraso kugira ngo atazasibwa na wino”.

Yagarutse ku mibare iherutse gushyirwa hanze na Minisiteri y’Ubuzima, igaruka ku ndwara zitandura. Muri iyo raporo harimo imibare igaragaza ko imibare y’abanywa inzoga izamuka.

Yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda guhera mu businzi, bagaharanira ikintu cyatuma baba abagabo baharanira ko amateka yabo atazasibwa na wino.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugeza n’uyu munsi hari abantu bashaka gusiba amateka y’u Rwanda bifashishije wino, ku buryo hari ibyo umuntu asoma ku Rwanda akibaza niba ari igihugu kibamo abantu.

Ati “Iyo ubonye ibyandikwa ku Rwanda kenshi uyoberwa niba u Rwanda ari rwarundi rwacu tuzi, twanditse amateka yarwo mu maraso yacu. Abo rero, ni ukubereka ko ibyo bavuga atari byo. Iyo ushaka kwereka umuntu ko ibyo akuvugaho atari byo, ntabwo ari ngombwa ko urwana na we, urwana n’icyo aheraho ajya kwereka abantu ko ariko umeze.”

“Iyo uhora usabiriza, wemera ko haba umwiryane hagati yacu, uhora wifashe mu mufuka ntacyo ukora, ibyo ni byo aheraho akavuga ngo dore abanyarwanda ni uko basa, ni ko bameze.”

Comments are closed.