Sebwato Nicholas yongereye amasezerano muri Mukura VS

5,280
Kwibuka30

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya Mukura VS yatangaje ku mugaragaro ko umunyezamu wayo Sebwato Nicholas yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Kwibuka30

Ibi yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko yasinye amasezerano azageza mu 2025.

Yagize iti:”Umunyezamu wacu ufite impano,Nicholas Sebwato azakomeza kuguma muri Mukura VS yacu ikundwa kugeza 2025,nyuma yo kongera amasezerano.”

Kuva shampiyona ya 2022-2023 yarangira ni umunyezamu wifujwe n’amakipe atandukanye arimo Rayon Sports,Kiyovu Sports yewe na Musanze FC yigeze kumwifuza ariko ikabona ibyo asaba aribyo amafaranga yaba umushara n’ayo kumugura itabibona.

Leave A Reply

Your email address will not be published.