Perezida Kagame yavuze uburyo umwuzukuru we yamusanze mu kazi amwibutsa kujya kuruhuka

8,281
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umwuzukuru we yamusanze mu biro amusaba gutaha.

Umwe mu basizi b’Abanyarwanda bakomeye b’ibihe byose uzwi nka Nyakayonga mwene Musare wa Kalimunda niwe washyize hanze igisigo yise UKWIBYARA GUTERA ABABYEYI INEZA, muri iyi minsi Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni umwe mu babyeyi uri gushimishwa no kuba afite umwuzukuru, ibi bigaragarira mu mafoto atandukanye akunze kwifotoza ari kumwe n’umwuzukuru we w’umukobwa, umwana wabyawe n’umukobwa we umwe rukumbi Ange KAGAME kuko abandi bose ari abahungu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida Paul Kagame yashyize hanze ifoto ari gutembera n’umwuzukuru we, maze yandikaho amagambo avuga ko uwo mwuzukuru we yamusanze mu kazi akamusaba kujya kuruhuka.

Perezida Kagame yagize ati:”inshuti yanjye magara yaje kundeba aho nkorera maze anyibutsa kujya mu rugo kuruhuka, ni byiza”

Ni ifoto yishimiwe n’abantu benshi basanzwe bakurikirana perezida ku rukuta rwe rwa twitter.

Uno mwuzukuru wa Perezida Kagame, ni uwo umukobwa we yabyaranye na Bwana Bertrand Ndengeyingoma mwene Cyrille Ndengeyingoma.

Comments are closed.