Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi baganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda

7,076
Kwibuka30
Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi baganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuhungu wa Perezida wa Uganda Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda UPDF mu biro bye bagirana ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri muri uyu mwaka dore ko yaherukaga I Kigali muri Mutarama ndetse icyo gihe yatahanye igisubizo cyiza cy’uko ibintu bishobora kujya mu buryo.

Inama y’abaminisitiri iheruka yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo gufungura imipaka yose yo ku butaka yari imaze igihe ifunze ariko kugeza ubu umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ntabwo urafungurwa nk’uko byari bisanzwe na mbere.

Gen. Muhoozi ukunze kwita Perezida w’u Rwanda Nyirarume/Sewabo yatangaje ko azaza I Kigali bakagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ibibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda bikemuke burundu.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022 nibwo Gen. Kainerugaba mu masaha y’igitondo ni bwo yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali yakirwa n’abarimo Umuvugizi wa RDF, Col. Ronard Rwivanga ndetse na Brig. Gen. Willy Rwagasana ukuriye ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byatangaje ko Perezida Paul Kagame ari kugirana ibiganiro na Gen Kainerugaba wageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere.

Kwibuka30

Rikomeza rigira riti “Perezida Kagame ari kuganira na Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida wa Uganda mu bijyanye n’umutekano akaba Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda UPDF aho bari kuganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda.”

Hashize igihe umubano w’ibihugu byombi utari mwiza biturutse ahanini ku kuba abanyarwanda barakunze gutotezwa bari muri iki gihugu bashinjwa ubutasi ndetse abandi bakajyanwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibyo byaje gutuma u Rwanda rusaba abaturage barwo kwirinda gukomeza kujya muri icyo gihugu ndetse imipaka iza gufungwa dore ko yari imaze imyaka hafi ine ifunze.

Mu rugendo rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi hagiye habaho ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu ariko bikarangira n’ubundi ibintu bitagiye mu buryo nk’uko byifuzwa.

Biteganyijwe ko uru ruzinduko Gen. Muhoozi Kainerugaba agiriye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri rushobora kuvamo igisubizo kuri iki kibazo cy’umubano w’ibihugu byombi byahoze ari ibivandimwe ariko bikaba bitacanaga uwaka.

Kugeza ubu abantu bakoresha umupaka wo ku butaka bambuka bava cyangwa bajya mu kindi gihugu basabwa kwipimisha COVID-19 bakoresheje uburyo bwa PCR ndetse no kuba barikingije byuzuye.

Abantu benshi bakomeje guhanga amaso ibiganiro bikomeje guhuza abayobozi b’impande zombi ko bishobora kuvamo igisubizo cyanogera abaturage b’impande zombi.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.