Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe

3,446
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga ku ngingo zitandukanye zirimo kugenzura gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 n’izindi ngingo zirimo ijyanye n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu mahanga.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, hifashishiijwe Twitter, byatangaje ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Kanama 2021.

Nk’uko biri ku murongo w’ibiganirwaho n’abagize Guverinoma, u Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi mu bihugu birimo Centrafrique na Mozambique mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano no guhashya ibikorwa by’iterabwoba.

Ku rundi ruhande, nyuma y’ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ko Covid-19 ikomeza gukwirakwira, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kugerageza kwihutisha gahunda yo gukingira, aho ubu hamaze gukingirwa abaturage 8,5%, muri bo 5,4% bahawe doze imwe na ho 3,1% bakaba bamaze guhabwa ebyiri.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko hafi 50% by’abatuye mu Mujyi wa Kigali bamaze guhabwa urukingo. Barimo abamotari, abashinzwe umutekano, abanyamakuru n’abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa bakazahazwa n’icyorezo ndetse n’abarengeje imyaka 40.

Kwibuka30

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko hari icyizere cy’uko inkingo zikomeje kuboneka ku bwinshi mu ntangiriro za 2022 abantu baba basubiye mu buzima busanzwe.

Ati “Nkurikije umuvuduko biriho, inkingo ziri kwinjira, nkurikije ko nko mu Mujyi wa Kigali abantu barengeje imyaka 40 hafi ya bose bamaze kubona urukingo; ejo bundi nitubona nyinshi no mu ntara turabigira dutyo. […] Mbona tuzatangira 2022 abantu benshi bakingiye. N’iyo haba hari bake bagifite ingingimira, dufite benshi bakingiye, ntibyabuza ubuzima gufunguka.”

Ni mu gihe kandi igihugu gikomeje kwakira inkingo nyinshi aho muri iki gihe nibura buri cyumweru u Rwanda ruri kwakira inkingo ibihumbi 200.

Nk’ubu kuri uyu wa 17 Kanama, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye koherereza u Rwanda doze 488.370 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer.

Uretse izo nkingo kandi, u Rwanda rukomeje gushyiraho uburyo bwo kugura inkingo ndetse n’izindi zizakomeza kugenda zitangwa muri gahunda zirimo iya Covax.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje ibikorwa byo gukingira hibandwa cyane ku kubanza abafite ibyago byo kwandura Covid-19 kurusha abandi. Kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 951.795 mu gihugu hose.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.