Ministeri ya siporo yemereye Championnat y’icyiciro cya kabiri gutangira.

3,907
Kwibuka30
The major tasks awaiting new Sports Minister Munyangaju | The New Times |  Rwanda

Minisiteri ya Siporo yu Rwanda yahaye Ferwafa uburenganzira bwo gusubukura shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagaho ndetse na shampiyona z’abagore

Nyuma y’igihe hibazwa niba shampiyona y’icyiciro cya kabiri izasubukurwa cyangwa hazafatwa umwanzuro w’uko ikipe ya Sunrise na Muhanga ziguma mu cyiciro cya mbere, ubu byemejwe ko icyiciro cya kabiri kigomba gukinwa.

Kwibuka30

Ni nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo mu mabwiriza mashya iheruka gutanga yavugaga ko shampiyona z’ababigize umwuga zemerewe gusubukurwa, Ferwafa nayo yaje gutangaza ko yaahwe uburenganzira bwo gusubukura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo na shampiyona z’abagore (icyiciro cya mbere n’icya kabiri).

Babinyujije ku rubuga rwa Twitter Ferwafa yatangaje iti “MINISPORTS yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021).”

“Mu minsi mike cyane, tuzatangaza ingengabihe y’ayo marushanwa kimwe n’ingamba zivuguruye zo kwirinda COVID-19 zizakurikizwa.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.