Hamenyekanye akayabo k’amafranga azakoreshwa mu gikorwa cy’ibarura rusange ry’abaturage.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), gitangaza ko kiri gutegura Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rizaba muri Kanama 2022, rikaba rizatwara asaga miliyoni 30 z’amadolari, ni ukuvuga asaga gato miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe iriheruka ryari ryatwaye miliyoni 27 z’amadolari.
Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rigamije kugaragaza umubare nyawo w’abaturarwanda hamwe n’ibindi bipimo by’ibanze bishingirwaho mu igenamigambi na gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Riba nyuma ya buri myaka 10 ku mpamvu zirimo no kuba ari igikorwa gihenze. Iriheruka mu Rwanda ryabaye mu 2012. Icyo gihe hari ku nshuro yaryo ya kane. Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni ryo ryonyine rigera ku muturage wese.
Ritanga ibipimo bitandukanye birimo umubare w’abaturage kuva kurwego rw’Igihugu kugera ku rwego rw’Umudugudu, ibyiciro by’imyaka yabo, imiterere y’aho batuye, ibijyanye n’uburumbuke n’ikigereranyo cy’abitaba Imana ndetse no kuramba (icyizere cyo kubaho: life expectancy), kwimuka (migration) n’imibereho y’ingo.
Hari kandi ibijyanye n’imyigire n’imiterere y’imirimo, imibereho y’abaturage muri rusange n’imibereho y’ibyiciro binyuranye by’abaturarwanda: abana, abagore, urubyiruko, abageze muzabukuru, abafite imbogamizi z’umubiri, ikigereranyo cy’umubare w’abaturarwnda mumyaka iri imbere, ibijyanye n’imyemerere, n’ibindi.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Amabarura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Habarugira Vénant, yasobanuriye IGIHE ko imyiteguro irimbanyije kuko yatangiye mu 2018.
Kugeza ubu ibijyanye no gukora amakarita azifashishwa mu gukora ibarura, akorwa hashingiwe ku mbibi zisanzwe z’imitegekere y’igihugu ndetse no ku mubare w’ingo zigize izo nzego uhereye ku Mudugudu ndetse no gutegura ibikoresho bizakenerwa n’amafaranga bizatwara byarangiye gukorwa muri Kamena 2021.
Habarugira yavuze ko ibikorwa by’iri barura bizatwara agera kuri miliyoni 30 z’amadolari (30.246.180.000 Frw), ugereranyije na miliyoni 27 z’amadolari zakoreshejwe mu rya 2012.
Umwihariko w’iri barura ni uko rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, rizakuraho umubare w’impapuro zakoreshwaga, itwara ryazo n’aho zibikwa nk’uko yakomeje abisobanura bikazagabanya igihe cyo gutangaza ibyavuye mu ibarura: imibare izava mu ibarura kugirango itangire gukoreshwa.
Ati “Ku birebana n’ikiguzi, nubwo abaturage biyongereye, ingo nazo zikiyongera ikiguzi ntabwo cyiyongereye cyane ukurikije uko cyari gihagaze ubushize. Ni amahirwe atangwa no gukoresha ikoranabuhanga. Iyo bitaba ibyo tugashyiraho ikiguzi cyo gucapa impapuro no kwinjiza amakuru muri mudasobwa byashoboraga gutwara menshi kurutaho.”
Ibyavuye mu Ibarura bizatangazwa nyuma y’umwaka umwe
Uretse kugabanya ikiguzi cy’ibarura, gukoresha ikoranabuhanga bizanoroshya imirimo yo gusesengura amakuru no gutangaza ibyarivuyemo.
Mbere byasabaga imyaka ibiri kugira ngo ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage bitangazwe. Ahanini byatetwaga n’uko imirimo yo kwinjiza muri mudasobwa amakuru yabaga yakusanyirijwe ku mpapuro yamaraga nibura amezi atandatu.
Gukoresha ikoranabuhanga gusa bizatuma gusesengura ibyavuye mu ibarura byihuta ku buryo mu mwaka umwe imibare ntakuka izaba imaze gushyirwa ahagaragara nk’uko Habarugira yakomeje abaisobanura.
Ati “Dufite intego ko mu mwaka umwe tuzaba dutanze imibare yose ikenewe. Ibindi bihugu bibatwara imyaka itatu ariko twe turifuza ko dushyira amakuru hanze hakiri kare. Nyuma y’amezi atatu tuzatanga imibare y’agateganyo, ati: tuzagerageza gutanga imibare ikenewe mu igenamigambi rigamije iterambere ry’igihugu kugira ngo itangire ikoreshwe nubwo tuzaba tucyandika raporo zirambuye (thematic reports).Mu mwaka umwe tuzaba dutanze imibare yose kugira ngo ikoreshwe.”
Ibarurambonera rizabera mu Midugudu 600
Igikorwa gikurikira icyo gukora amakarita y’ibarura ni Ibarurambonera (Pilot Census). Biteganyijwe ko rizakorwa muri Nzeri 2021 kugira ngo hageragezwe ibikoresho n’uburyo ibarura rusange nyir’izina rizakorwa.
Muri iki cyiciro, abakozi b’ Ikigo cy’Igihugu gishinwe Ibarurishamibare bazajya mu ngo zigize imidugudu yatoranyijwe bafate amakuru yose ajyanye n’urugo hifashishijwe urutonde rw’ibibazo bibazwa ku bagize.
Ijoro fatizo ari ryo bita ‘‘Ijoro ry’ibarura’’ ni iryo ku itariki ya 15 rishyira 16 Nzeri 2021 ari ho hazarebwa ishusho y’igihugu, impamvu yo gukoresha ijoro ni uko harebwa aho umuntu yaraye bituma umuntu atabarwa kabiri.
NISR itangaza ko Imidugudu 600 ari yo yatoranyijwe mu gihugu hose kuzakorerwamo Ibarurambonera.
Covid-19 yahungabanyije imyiteguro y’Ibarura ariko ntizaribuza kuba
Mu gihe Ibarurambonera ryagombaga kuba muri Kanama 2021, Covid-19 yatumye ryimurirwa muri Nzeri kubera ko hari imirimo yagombaga kuribanziriza muri Nyakanga itarabaye bitewe na gahunda ya Guma mu Rugo yari mu gihugu hose.
Habarugira yavuze ko hakurikijwe aho igihugu kiri kugana mu bijyanye no gushyira imbaraga mu bikorwa by’ikingira n’ingamba zashyizweho zo kwirinda, bizatuma ibarura rikorwa nta kibazo.
Yakomeje agira ati “Abazakora mu ibarura bari mu ba mbere bakingiwe kugira ngo batazaba intandaro yo gukwirakwiza icyorezo. Ni yo mpamvu dufite icyo cyizere.”
Abakarani b’ibarura bazifashishwa bari hagati y’ibihumbi 25 na 30 ariko ngo ibarurambonera ni ryo rizerekana neza umubare nyawo w’abazakenerwa mu minsi 15 rizamara(16-30 Kanama 2022).
(Src:Igihe.com)
Comments are closed.