Perezida Kagame yifurije Perezida Suluhu wa Tanzania isabukuru nziza

6,891
Kwibuka30

Kuri uyu wa Kane taliki ya 27 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika y’Ubumwe ya Tanzania Samia Suluhu Hassan, yujuje imyaka 62 y’amavuko. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko ye, kurama kandi afite ubuzima bwiza burangwa n’intsinzi gusa.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu rurimi rw’Icyongereza n’Igiswahili nk’indimi z’ingenzi zikoreshwa muri Tanzania, Perezida Kagame yagize ati: “Isabukuru nziza y’amavuko Perezida Samia Suluhu Hassan. Nkwifurije imyaka myinshi y’ubuzima bwiza, gutera imbere no gutsinda cyane.”

Perezida Samia Suluhu yavukiye i Zanzibar italiki nk’iyi mu mwaka wa 1960, mu gace ka Makunduchi kari umujyi kuva kera gaherereye mu kirwa cyitwa Unguja.

Yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 1977 afite imyaka 17 y’amavuko, atangira gukora. Nyuma y’igihe gito yakomeje amasomo ye ayahuza n’akazi aho mu 1982 yasoreje icyiciro cya mbere cy’amasomo ya kaminuza mu Ishuri Rikuru ryigisha amasomo y’Iterambere ryaje guhinduka Kaminuza ya Mzumbe.

Kwibuka30

Icyo gihe yegukanye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuyobozi bwa Leta (public administration). Agisoza amashuri yisumbuye ni bwo yahise abona akazi k’ubwanditsi muri Minisiteri y’Igenamigambi n’Iterambere.

Akimara gusoza amasomo ya mbere ya kaminuza mu bijyanye n’ubuyobozi bwa Leta, nab wo yahise ahabwa imirimo mushinga waterwaga inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP)

Mu 1978, Suluhu yashyingiranywe na  Hafidh Ameirin, impuguke mu buhinzi yabonye ikiruhuko cy’izabukuru mu 2014. Kuri ubu bafitanye abana bane. Umukobwa we Wanu Hafidh Ameir wavutse mu 1982, akaba umwana wa kabiri mu muryango, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uhagarariye Intara ya Zanzibar.

Hagati y’umwaka wa 1992 na 1994, yize muri Kaminuza ya Manchester abona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu icungamutungo. Mu 2015 yabonye indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (MSc) mu masomo ajyanye n’iterambere ry’ubukungu yabonye ku bufatanye bwa Kaminuza ya Tanzania n’iy‘Amajyepfo ya New Hampshire.

Comments are closed.