Ethiopia-Tigray: Kudahembwa bitewe n’intambara byatumye bamwe mu baganga n’abaforomo basaba ibyo kurya

3,028
Kwibuka30

Bamwe mu baganga n’abaforomo bo kuri bimwe mu bitaro byo mu ntara ya Tigray yugarijwe n’intambara muri Ethiopia bageze aho basaba ibyo barya, kubera kumara igihe badahembwa.

Umwe muri bo yabwiye BBC ko amezi umunani bamaze badahembwa, yatumye biba ngombwa ko bashaka ubundi buryo babeshaho imiryango yabo.

Umuryango w’Abibumbye (ONU) uvuga ko inzara ikomeye yarushirijeho kugariza abantu benshi mu ntara ya Tigray, ndetse ko abantu bagera kuri miliyoni 2,2 bakeneye ibyo kurya ku rwego rwo hejuru.

Kwibuka30

Kimwe cya kabiri cy’abagore bose batwite cyangwa bonsa barwaye indwara zituruka ku mirire mibi, nk’uko ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa PAM ribitangaza.

PAM ivuga kandi ko mu Ntara za Tigray, Amhara na Afar, abantu miliyoni icyenda bakeneye imfashanyo y’ibyo kurya.

Kuva intambara hagati ya Leta ya Ethiopia n’abarwannyi ba TPLF yatangira mu Gushyingo 2020, Muri icyo gihe cyose , intara ya Tigray ahanini irafunze, bigatuma bigorana kugezayo imfashanyo hamwe n’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.

Banki nazo zarafunze, bisobanura ko abantu badashobora kubikuza amafaranga babikije cyangwa amafaranga yo guhemba abandi, izi ngaruka zikaba zarageze no ku baganga n’abaforomo.

Comments are closed.