Perezida Kagame yirukanye aba generali babiri mu ngabo z’u Rwanda

5,740
Kwibuka30
Kwibuka30

Nyuma y’impinduka zikomeye mu gisirikare cy’u Rwanda zatangiye kumenyekana mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri ushize taliki ya 6 Nyakanga 2023 aho uwari minisitiri w’ingabo yasimbujwe, ndetse n’uwari umugaba mukuru w’ingabo agasimbuzwa, kuri ubu haravugwa izindi mpinduka nazo zitoroshye zisize zubitse imbehe z’abatari bake mu gisirikare cy’u Rwanda RDF harimo n’abagenerali babiri aribo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda, si abo gusa kuko impinduka zisize hirukanywe abandi ba ofisiye 14 n’abandi basirikare bagera ku 116 mu gihe abandi 112 amasezerano yabo y’akazi mu gisirikare yasheshwe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’izi mpinduka, uretse ko perezida wa Repubulika akaba ari nawe mugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo abifitiye uburenganzira mu gihe cyose asanze ari ngombwa kugira impinduka izo arizo zose ziri mu nyungu z’iterambere n’umutekano w’igihugu n’igisirikare by’umwihariko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.